BREAKING

Imyidagaduro

Sankara The Premier yasinyanye amasezerano na Star Times

Umusobanuzi wa Film Mutore Isaac ukoresha amazina ya Sankara The Premier mu gusobanura filime, yashyize umukono ku masezerano n’ikigo cya StarTimes, azatuma asobanura filime zitambuka kuri Ganza TV.

Ni amasezerano yasinyiwe ku biro bikuru by’iki kigo gicuruza amashusho mu Rwanda, ku wa Gatanu, tariki ya 16 Gicurasi 2025.

Sankara The Premier, ubanza Ibumosi , yinjiye mu mikoranire na Star Times

Hagiye gushira imyaka ibiri StarTimes itangiye gufasha abakunzi bayo gukurikira filime z’inyamahanga ariko zisobanuye mu Kinyarwanda mu buryo butandukanye.

Ni filime zinyura kuri Ganza TV mu gihe cy’umunsi wose, ariko nyuma y’ibyufuzo by’abakiliya ba StarTimes, yahisemo kongeramo imbaraga isinyisha amasezerano abasobanura filime mu Rwanda bakomeye.

Muri abo harimo na Sankara The Premier ukunzwe n’abatari bake. Uyu mufatanyabikorwa azajya afasha mu bikorwa binyura kuri Ganza TV, akora filime ziri mu Kinyarwanda.

Mu ntangiro Sankara The Premier yasinyishijwe amasezerano y’umwaka umwe na StarTimes, bivuye ku gitekerezo cyari kimaze igihe kinini gitekerezwaho, cyo kuba filime ze zajya zitambukaho umunsi ku munsi.

Sanakara The Premier akaba agiranye amasezrano yo kujya asobanura Film zikanyuzwa kuriStar Times akurikira abandi basobanuzi, Junior Giti na Rocky Kimomo nabo bari bamaze iminsi binjiye mu mikoranire n’ iki kigo.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts