Ikipe ya APR HC yatsinze iya Police HC ibitego 27-25 mu mukino wari utegerejwe na benshi, isoza umwaka usanzwe w’imikino ari yo iyoboye Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Handball y’abagabo.
Uyu mukino wari wahuje amakipe abiri ya mbere, wabereye muri Petit Stade Amahoro i Remera ku Cyumweru, tariki 20 Mata 2025.
APR HC yagiye kuwukina yaramaze kwizera gusoza ku mwanya wa mbere, ariko Police HC yo yari ikeneye intsinzi yo kwihimira kuri iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu yayitsinze mu mikino ibanza.
Ibyo byateye Police HC gutangira umukino iri hejuru, ariko APR iza kuyigaranzura, igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya ibitego 12-12.
Guhangana byakomeje mu gice cya kabiri, amakipe yombi akomeza kugendana mu bitego, ariko APR ishyiramo ikinyuranyo cyayifashije gutsinda umukino ku bitego 27-25.
Ati “Mu kibuga, umukino wari ku ruhande rwacu bitewe n’uburyo abakinnyi babashije kumvikana ndetse natwe abatoza. Twizeye ko ishyaka twagaragaje uyu munsi ari na ryo tuzakinana mu mikino ya kamarampaka.”
Umutoza wa APR Handball Club Bagirishya yishimira intsinzi
Muhawenayo Jean Paul ni we wabaye umukinnyi w’umukino aho yatsinze ibitego umunani, akurikirwa na Anthony Lam watsinze ibitego bitanu.
Indi mikino yabaye ku Cyumweru, ADEGI yatinze UR Rukara ibitego 35-28, UB Sports itsinda Nyakabanda ibitego 47-18, ADEGI itsinda Nyakabanda HC ibitego 42-24 naho UB Sports itsinda Gorillas ibitego 45-26.
Mu mikino ya kamarampaka, APR HC ya mbere izahura na Collège ADEGI yabaye iya kane mu gihe Police HC izahura na Musanze HC yabaye iya gatatu.