BREAKING

Imyidagaduro

Bwiza yasuye Inkuru y’abato, ishuri ryigisha abana Ikinyarwanda mu Bubirigi

Mu rugendo arimo mu gihugu cy’ ububirigi, umuhanzikazi Bwiza nyuma yo kuhamurikira Album ye 25 Shades, yanasuye  ishuri ryigisha Ikinyarwanda, abana bakiri bato riba mu Bubirigi ritw aInkuru y’abato.

Ni ishuri ryashinzwe mu mwaka w’ i 2020 na NiragireGertrude , rikaba rihereye mu mujyi wa Ostende. Iri shuri ryigisha Ikinyarwanda, Indangagaciro z’umuco Nyarwanda ndetse no gukunda Igihugu ku abana bakiri bato bavukiye muri icyo gihugu ku miryango y’abanyarwanda.

Aya masomo abana biga muri iri shuri bayafata mu biruhuko by’amasomo asanzwe.

Niragire yabwiye itangazamakuru ko abana baturutse mu mijyi itandukanye bahurirayo, bakamara ibiruhuko byabo bigishwa amateka y’u Rwanda, kuvuga, kwandika no gusoma Ikinyarwanda ndetse n’indangagaciro ziranga Umunyarwanda.

Bwiza yasuye Ishuri Inkuru y’abato

Bwiza uri mu Bubiligi aho yakoreye igitaramo cyo kumurika album ye ya kabiri yise ‘25 Shades’, ubwo yari kuri iri shuri yishimiye igikorwa, ariko by’umwihariko ashimira Niragire wagize igitekerezo cyo kurishinga.

Ati “Ni iby’agaciro kuba mu mahanga haba hari Abanyarwanda batekereza ko abana babo nubwo ari ho bavukiye ariko bakwiriye kwiga ururimi rw’Ikinyarwanda n’indangagaciro z’Umunyarwanda. Ntekereza ko ntawe utashyigikira igikorwa nk’iki cyane ko gifitiye Igihugu akamaro.”

Niragire we ahamya ko Ikinyarwanda ari ururimi kavukire rw’Abanyarwanda, rukaba umurage wa mbere umubyeyi aha umwana we.

Umuhanzikazi Bwiza na Niragire washinze ishuri Inkuru y’abato

Icyakora akavuga ko impungenge bahorana nk’Abanyarwanda baba mu mahanga, ari uko ibihugu batuyemo biba na byo byifuza ko abo bana bamenya cyane indimi z’ ibyo bihugu batuyemo, kandi ni ibintu byumvikana nk’ahantu baba ubuzima bwabo bwa buri munsi.

Ati “Imbogamizi ikomeye ku Banyarwanda batuye mu mahanga, ni ukubasha guhererekanya ururimi rw’Ikinyarwanda n’ababakomokaho, kuko na bo baba bashaka kubigisha urwabo. Ni yo mpamvu natekereje gushyiraho ishuri ryajya rikigisha abakiri bato kuko ururimi rwacu ari agaciro kacu n’umurage wacu.”

Niragire washinze iri shuri Inkuru y’abato ahamya ko icya mbere ryamweretse ari uko hari ababyeyi bafite inyota y’uko abana babo bakwiga Ikinyarwanda, dore ko buri biruhuko baba bafite abana benshi bigisha. Akaba kandi ashimira cyane inzego zinyuranye zirimo n’Inteko y’Umuco zimufasha mu kumuha ibitabo yifashisha yigisha abakiri bato.

Menya byinshi kuriiri shuri:

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts