BREAKING

AmakuruPolitiki

M23 yashyizeho ubuyobozi bushya muri Kivu yepfo

Nyuma y’ ibyumweru birenga bibiri ingabo za AFC/M23 zigenzura bimwe mu bice by’ intara ya Kivu y’epfo harimo n’ umugi wa Bukavu ufatwa nk’ umurwa mukuru w’ iyo ntara, ubu noneho bashyizeho abayobozi bashya bw’iyi ntara.

Ishyirwaho ry’abo bayobozi bashya rikaba ryabaye kuri uyu wa 28 Gashyantare 2025, Ihuriro rya AFC/M23 ryashyizeho abayobozi bashya muri iyo ntara.

Ku mwanya wa Guverineri w’Intara hashyizweho Birato Rwihimba Emmanuel, mu gihe yungirijwe na Dunia Masumbuko Bwenge wagizwe Guverineri wungirije ushinzwe Politiki, Ubuyobozi n’Amategeko ndetse na Bushinge Gasinzira Juvénal wagizwe Guverineri wungirije ushinzwe Ubukungu, Imari n’Iterambere.

Abasirikare b’Umutwe wa M23 bakomeje imirwano hagati y’Ingabo za Leta ya RDC n’imitwe zifatanyije irimo FDLR, Ingabo z’Abarundi na Wazalendo n’abandi.

Uyu mutwe ukomeje kwigarurira ibice bitandukanye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo birimo n’Umujyi wa Bukavu, ndetse yanigaruriye ibice bitandukanye by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru aho yanashyizeho abayobozi bawo mu minsi ishize.

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 bumaze igihe butangaza ko buzakomeza kurwana kugeza bugeze i Kinshasa bugakuraho ubutegetsi bwa Felix Antoine Tshisekedi budafata kimwe Abanye-Congo bose.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts