BREAKING

Imyidagaduro

All of Me muri ARENA, John Legend agiye gukorera igitamo mu Rwanda

Umunyamuziki mpuzamahanga John Legend wamamaye mu ndirimbo nka All of me n’zindi agiye gukorera igitaramo mu Rwanda

Ni igitaramo kizabera I Kigali mu BK ARENA ku itariki 21 Gashyantare 2025, kikaba cyarateguwe na Move Africa.

John Legend agiye kuza mu Rwanda

Iki gitaramo John Legend azakorera I Kigali kikaba ari icya kabiri Move Africa ikoreye mu Rwanda nyuma y’ icy’ umuraperi Kendrik Lamar na cyo cyabereye I Kigali muri BK Arena mu Ukuboza 2023.

Igitaramo cya John Legend mu Rwanda

John Roger Stephens wamamaye mu muziki nka John Legend ni umuririmbyi, umwanditsi w’ indirimbo ndetse n’ umucuranzi wa Piano, yavukiye muri Springfield muri Leta ya Ohio, imwe mu zigize leta zunze ubumwe z’ Amerika kuwa 28 Ukuboza 1978, ubu afite imyaka 46 y’amavuko.

John Legend yashakanye n’ umunyamideli Chrissy Teigen muri 2013, bakaba bafitanye abana bane.

John Legend yashakanye na Chrissy Teigen

Umuziki yawutangiye acurangira abandi bahanzi piano nk’aho yacuranze mu ndirimbo y’ icyamamare Lauryn Hill yitwa Everything. John Legend kandi yagiye yifashashishwa mu itunganywa ry’ indirimbo zitandukanye zamamaye nka Encore ya Jay Z, You don’t know my name ya Alicia Keys n’ izindi.

Nk’ umuhanzi amasezerano ye ya mbere yayasinyanye n’ inzu ifasha abahanzi ya Kanye West yitwa Good Music. Aha akaba ari na ho John Legend yakoreye album ye ya mbere Get lifted, yasohotse muri 2004.

Iyi album ye yazamuye izina rye cyane ndetse inamuhesha ibihembo bitandukanye aho yaje no kuza mu icumi za mbere ku rutonde rwa Billboard 200.

Indirmbo ze nka All of me, You and I, everybody knows, Ordinary People, Glory yakoranye na Common, Like I am gonna loose you yakoranye na Meghan Trainor n’ izindi nyinshi zatumye uyu mugabo yamamara ku isi yose kubera ubwiza bwazo ndetse n’ ijwi rye rikundwa n’abakunzi b’ umuziki utuje.

John Legend amaze gutsindira ibihembo bigera kuri 36 birimo Grammy Awards 12, America Music Award 1, BET 2 n’ ibindi.

Kugeza ubu afite album 10 harimo an evening with John Legend yasohoye muri uyu mwaka dusoza.

Zimwe mu ndirimbo za John Legend:

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts