BREAKING

Imikino

Cricket: U Rwanda rwatsinzwe umukino wa kabiri muri LT20 Continent Cup

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Cricket iri mu irushanwa Nyafurika rya LT20 Continent Cup, yatsinzwe n’iya Uganda mu mukino w’umunsi wa kabiri wabaye mu mvura nyinshi.
Uyu mukino wari utegerejwe na benshi wabaye ku wa Kane, tariki ya 5 Ukuboza 2024, ubera ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali giherereye mu Karere ka Kicukiro.
Ikipe y’u Rwanda ni yo yatomboye gutangira ijugunya udupira (Bowling), mu gihe iya Uganda yatangiye idukubita (Batting). Imvura nyinshi yabangamiye umukino bituma, ariko Igice cya mbere kirangira Uganda yashyizeho amanota 192.
Umukino warangiye kandi Uganda ari yo ikiri imbere kuko yari yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota 112.
Uyu wabaye umukino wa kabiri u Rwanda rutsinzwe nyuma ya Nigeria yarutsinze ku munsi wa mbere.
Amakipe ari kwitwara neza kugeza ubu ni Nigeria na Uganda zimaze gutsinda imikino ibiri, zikaba ziza no guhurira mu mukino ukomeye uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 6 Ukuboza.
Kuri uyu munsi kandi hateganyijwe ugomba guhuza u Rwanda na Botswana zitaratsinda umukino n’umwe.

 

U Rwanda rwananiwe gutsinda Uganda, uba umukino wa kabiri rutakaje

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts