Umuhanzi Davis D yakoze igitaramo cy’ amateka yise Shine Boy Fest yanizihirijemo imyaka icumi amaze akora umuziki. Ni igitaramo cyabereye mu mahema ya Camp Kigali kuri uyu wagatanu tariki 29 Ugushyingo 2024

Davis D umwe mu bahanzi bamaze igihe kitari gito bari mu bimbere mu muziki w’ u Rwanda muri iki gitaramo cye yafashijwemo kandi n’abandi bahanzi b’amazina akomeye haba hano mu Rwanda mu karere ndetse no ku mugabane w’ Afurika.

Nasty C icyamamre cy’ umunyafurika y’epfo, Drama T umwe bagezweho I Burundi, ndetse na Platini, Alyn Sano, Nel Ngabo, Bushali, Ruti Joel, n’abandi bari babukereye ngo bataramire abitabiriye igitaramo cya Davis D.

Icyi gitaramo cyari kitabiriwe ku rwego rwo hejuru, cyari kiyobowe na MC Lucly Nzeyimana usanzwe ukora kuri RBA na ho imiziki ikaba yavangwaga na Dj Flixx , umwe mu bakobwa bakora uwo mwuga mu Rwanda muri iki gihe bagezweho.

Muri iki gitaramo kandi Davis D yashimiye benshi bamufashije muri uru rugendo rwe mu muziki by’ umwihariko umubeyi we ndetse na Producer Bagenzi Bernard wabaye umujyanama we kuva yinjiye mu muziki.

Umubyeyi kandi wa Davis D Bwana Bukuru Jean Damascene yaje ku rubyiniro maze aririmbira umuhungu we ndetse banakatana cake mu rwego rwo kwizihiza imyaka icumi ya Davis D mu muziki.

Kimwe kandi mu byatunguye bikanashimisha abitabiriye kino gitaramo n’ uburyo Davis D yazanye moto ku rubyiniro ndetse n’ imbyino z’ inkumi yitwa Kelly Boo yamufashije ku rubyoniro

Abahanzi bose uko bagera ku icumi Davis D babashije kuririmba ndetse batanga ibyishimo bihebuje ku bari bitabiriye Shine Boy Fest.

Ubwo yasozaga igitaramo cye, Davis D akaba yasoreje ku ndirimbo yo guhimbaza Imana izwi nka Hakuna Mungu Kama Wewe ya Modest Morgan ashimira Imana ku bwo kuba umwaka ugiye kurangira abari bitabiriye igitaramo bagifite ubuzima ndetse no ku bw’ igitaramo cye cyagenze neza ndetse n’ uko ahagaze muri rusange muri muzika kugeza ubu nyuma y’ imyaka icumi yose.
Andi mafoto y’ ibyaranze Shine Boy Fest

















