Anne Mbonimpa wahoze ari umutoza wa APR WFC ubu akaba yari umukozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu bijyanye no guteza imbere umupira w’amaguru w’Abagore, yitabye Imana.
Amakuru akaba avuga ko uyu mubyeyi avuga ko yari amaze iminsi nta kibazo afite, gusa ku wa Kane w’iki cyumweru akaba yarabwiye abo bakorana ko yumva atameze neza ubwo bari bavuye ku kazi.

Nyuma yo gutaha, Anne Mbonimpa wari ushinzwe iterambere ry’Abagore akaba yarakomerejwe birangira ajyanywe kwa muganga kuri uyu wa Gatanu aho nyuma y’amasaha make, byaje gutangazwa ko yitabye Imana.
Mbonimpa Anne, ni we wari ushinzwe guhuza ibikorwa byose by’umukino ubanza wo gushaka itike ya CHAN 2024 Djibouti yatsinzemo u Rwanda igitego 1-0.
Uyu yanakiniye amakipe atandukanye arimo Bugesera WFC, Ruhango WFC na GS Remera Rukoma.
Asize umugabo n’umwana umwe.









