BREAKING

Imyidagaduro

David Bayingana agiye kujyana Fatakumavuta mu butabera

Umunyamakuru wa sport David Bayingana yatangaje ko agiye kwitabaza ubutabera kubera ibyo Fatakumavuta yamuvuzeho we ahamya ko ari ibinyoma.

Ibi David Bayingana yabinyujije mu itangazo yashyize hanze ahakana ko ibyo Fatakumavuta yamuvuzeho ubwo yari mu rukiko yamubeshye ndetse no ari gufatanya n’ abanyamategeko be kureba uko bakwitabaza ubutabera ngo akurweho ibyo yita igisebo yashyizweho abeshyerwa.

Mu butumwa yashyize hanze hari aho yagize ati;  “Mu buzima bwanjye bwose, uko narezwe, natojwe n’uko nize nta na hamwe mpurira n’ivangura, iryo ariryo ryose. Nzira kandi ndwanya n’ingufu zanjye zose irondakoko aho riva rikagera. Ndi umunyarwanda biteye ishema kandi ubyubahira abo tubisangiye bose, nkanubaha kandi ngaha agaciro ikiremwamuntu ku isi yose. Ibi birandanga, mbyemera ntyo kandi nta gahato.”

Ubutumwa David Bayingana yashyize hanze.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts