Murigande Jaques uzwi kandi nka Mighty Popo usanzwe uzwi nk’ umuyobozi w’ ishuri ry’ umuziki ry’ u U Rwanda ndetse wanamaaye mu bihangano bye bya muzika bitandukanye, yatangaje ko ubu yaninjiye mu itunganywa n’ itegurwa rya film.
Ibi uyu mugabo akaba yabitangarije itangazamakuru kuri uyu wagatatu ubwo yamurikaga film nshya agiye gushyira hanze yise “Killer Music, Chapter 1: Blood Bird, The Saga” .

Iyi film ya Mighty Polo akaba atangaza ko ari film igaruka ku rugendo rw’abanyamuziki mu buzima bwa buri munsi kuva mu gutekereza urugendo rwo kwinjira mu muziki, igihe abaye icyamamare ndetse n’ubuzima anyuramo nk’ icyamamare
Killer Music, Chapter 1: Blood Bird, The Saga” ni film imara amasaha abiri n’ iminota mirongo ine, iri mu bwoko bw’ izitwa Musical Drama ikaba yaranditswe na Mighty Popo ari na we Excutive Producer wayo, na ho ifatwa ry’amashusho yayo ryakozwe n’ uwitwa Anirban Mitra ukomoka mu Buhinde.

Ubwo yamurikiaga iyi film kandi Mighty Popo yavuze ko ari imwe mu zo yamaze igihe yandika kuva kera ubwo yari akiri umwarimu muri Canada, ariko ko muri zose Anirban Mitra yaje kumuhitiramo Killer Music, Chapter 1: Blood Bird, The Saga” .
Might Popo yatangaje ko yigomye byinshi kugeza kukugurisha byinshi yari atunze ngo ariko akunde agere ku nzozi ze zo gukora iyi film.

Mu itunganywa ry’ iyi film kandi ngo babonye inkunga y’ Imbuto Foundation kandi ngo babashije gutanga akazi ku bantu barenga 300.
Abandi bagize uruhare rukomeye kuri iyi filime barimo Nasser Naizi na Meddy Salleh bakozeho nka “Directors of Photography’’ mu gihe umuziki wumvikanamo yaba mu kuwucuranga no kuwandika uretse Mighty Popo, byagizwemo uruhare n’abandi barimo Clément Ishimwe wa Kina Music, Joachim Mugengakamere uzwi nka The Major na Nehemiah Shema.

Biteganyijwe ko iyi filime ya Mighty Popo izajya hanze mu Ukuboza uyu mwaka. Ikazagaragaramo kandi abakinnyi batandukanye baturuka mu Rwanda, Kenya na Uganda.








