Kuri iki cyumweru tariki 16 Werurwe 2025, Perezida Paul Kagame yahuriye n’abaturage b’ umujyi wa Kigali muri BK ARENA.
Ubwo yagezaga ijambo ku bagera ku bihumbi umunani bari bitabiriye iki gikorwa, Umukuru w’ igihugu yagiye agaruka ku ngingo zitandukanye zirimo iz’imibereho y’abanyarwanda , umutekano w’ igihugu ndetse n’amateka ya cyo

Muri iki kiganiro kandi Perezida Paul Kagame yavuze ku bibazo byo mu burasirazuba bwa Congo, imibanire y’ U Rwanda n’ amahanga ndetse n’ ibirego amahanga agenda arega u Rwanda bifitanye isano n’ intambara inyeshyamba za M23 zirwanamo na Leta ya Congo Kinshasa.
Ubwo yavugaga ku mibanire n’amahanga Umukuru w’ igihugu yicije cyane ku mubano w’ U Rwanda n’ Ububirigi, igihugu n’ ubundi cyarukoronije. Aha yagaragaje uruhare rw’ ikig ihugu mu mateka mabi yose U Rwanda rwagiye rugira.

Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rutazemera gukomeza gucunaguzwa n’u Bubiligi, avuga ko ari igihugu cyagize uruhare mu mateka mabi yose u Rwanda rwagize kandi n’ubu gikomeje gushyira igitutu ku bindi ngo rufatirwe ibihano rushinjwa kugira uruhare mu ntambara iri kuba mu Burasirazuba bwa Congo.

Perezida Kagame yagarutse cyane ku Bubiligi, avuga ko u Rwanda rwiteguye guhangana nabwo asaba n’Abanyarwanda kwitegura ntibagire ubwoba, bakabaho nk’Abanyarwanda aho gushaka kubaho nk’abandi.
Ati “Mu buryo bwacu butari bwinshi cyane, turaza guhangana nabo. Ndavuga abo birirwa batwiruka inyuma, badukoronga, ariko twebwe aba batunanira?

Hari ibintu byacu bimwe baza kugomba kwigomwa, bakaduha amahoro, ariko ubwo ndabivuga mbateguza, ariko nteguza namwe Abanyarwanda, ngo iyi myaka yose turi muri uru rugamba rwo kubaka igihugu, turashaka kuba Abanyarwanda, ntabwo dushaka kuba Ababiligi. Abanyarwanda bitarajyamo, ko bakwiririye kuba bo, kuba Abanyarwanda, tudakwiriye kuba aba bandi badukolonije, rwose tukabiyuhagira.”
Umukuru w’ igihugu akaba yaherukaga muri gahuda nk’ iyi yo guhura n’abaturage mu mwaka wa 2022 ubwo yasuraga abaturage bo mu Majyepfo n’Uburengerazuba bw’Igihugu. Icyo gihe yasuye uturere turimo Ruhango, Nyamasheke, Karongi na Nyamagabe.










