BREAKING

AmakuruUbucuruziUmutekano

Inkongi y’umuriro yibasiye iduka mu isoko rya Nyarugenge

Iduka ryo mu isoko rya Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali ryafashwe n’inkongi y’umuriro mu ijoro ryo ku wa 13 Mata 2026, gusa ubutabazi bwihuse butuma ibicuruzwa byinshi bitangirika.

Iyi nkongi yabaye ahagana saa tatu n’igice z’ijoro, aho yaturutse mu bubiko bw’ibicuruzwa by’umucuruzi witwa Mukanyonga Immaculée.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yatangaje ko iyo nkongi yatewe n’imirimo yo gusudira yari iri gukorerwa muri iryo duka.

Yagize ati:
“Iyo nkongi yaturutse ku bikorwa byo gusudira, aho ibishashi byaturutse kuri iyo mirimo byaguye mu bubiko (dépôt) burimo ibicuruzwa bitandukanye nk’amasabune, amavuta yo kurya n’ibindi, bigahita bifatwa n’umuriro.”

Abaturage bafatanyije n’abapolisi bashinzwe kuzimya inkongi y’umuriro bahise bihutira kuyizimya, bituma idakwirakwira ngo yangize byinshi cyangwa ngo ifate andi maduka.

Nubwo ubutabazi bwihuse bwabashije kurokora byinshi, igice cyarimo amasabune, amavuta yo kurya, impapuro z’isuku n’isukari cyarangiritse n’umuriro.

Polisi yavuze ko inkongi itigeze irenga muri iryo duka, bityo ibyangiritse bikaba bitari byinshi ugereranyije n’uko byari kuba bimeze iyo itazimwa vuba.

Ku bijyanye n’ubwishingizi, nyir’iduka yari afite ubwishingizi bw’inyubako, mu gihe ibicuruzwa byo bitari bifite ubwishingizi, bivuze ko igihombo kinini cyabaye ku bicuruzwa.

CIP Gahonzire Wellars yasabye abantu kwitwararika cyane cyane mu gihe bakora imirimo ifite aho ihuriye n’umuriro cyangwa amashanyarazi, cyane cyane ahari ibintu byoroshye gufatwa n’umuriro.

Yanashishikarije abacuruzi kujya bagira ubwishingizi bw’ibicuruzwa byabo, kuko ibyago bishobora kubaho igihe icyo ari cyo cyose.

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts