Mu gihe ingabo z’ ihuriro AFC/M23 zikomeje urugamba zirwanamo n’ ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo FARDC n’ abo bafatanya barimo FDLR na Wazalendo, kuri ubu amakuru agera kuri People TV aravuga ko izo ngabo ziza gushyikiriza U Rwanda Brigadier General Gakwerere umwe mu bayobozi bakuru ba FDLR wafatiwe ku rugamba.
Uyu musirikare mukuru wo muri uyu mutwe w’iterabwoba ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda akaba yari amaze igihe avurirwa mu bitaro by’ I Goma ibikomere yagiriye muri iyo mirwano.
Bikaba biteganyijwe ko uyu musirikare ari umwe mu bagize uyu mutwe bafatiwe ku rugamba baza gushyikirizwa inzego z’ umutekano mu Rwanda kuri uyu wagatandatu.
Bikaba kandi biteganyijwe ko iki gikorwa kiza kubera ku mupaka uhuza U Rwanda na RDC mu karereka Rubavu ku ruhande rw’ u Rwanda.








