BREAKING

ImyidagaduroPolitiki

Chorale de Kigali yateguje Abanyarwanda kubinjiza muri Noheli

By; Kalisa Claude Uwihanganye

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu kuri BK Arena ubuyobozi bwa Chorale de Kigali bwijeje abazitabira iki gitaramo ko bazasenderezwamo ibyishimo bya Noheli mu gitaramo cya christmas carols.

Iki gitaramo giteganyijwe kuri iki cyumweru tariki ya 22 ukuboba 2024 kikabera muri BK Arena, ni igitaramo kandi kigiye kuba ku nshuro ya 11 kuwa mu mwaka 2013 kugeza ubu.

Chorale de Kigali ni imwe muri chorale z’ubukombe muri Kiliziya Gotarika dore ko yashinzwe mu mwaka 1966 kugeza ni ubu, ikaba ikorera ubutumwa muri katedarari ya saint Michel mu mujyi wa Kigali

Ni chorale igizwe nabaririmbyi barenga 300 ariko ababoneka baba barengaho gato 120 aribo baririmbyi bahoraho bitewe ni uko hari abagenda baza abandi bakagenda kubwimpamvu zigiye zitandukanye.

Mu bibazo bagiye bahura nabyo muri iyi mwaka 11 ya christmas carols bagiye bahura na zimwe mu nzitizi nkuko umuyobozi wa chorale de Kigali Bigango Valentin yabidutangarije yagize ati:

Muri uru rugendo rwose duhura ni ikibazo cy’uko ntahantu hagutse hakorerwa umuziki habugenewe kuburyo abantu bumwe neza neza uburyohe rw’ibyo turirimba bitewe ni uko naho dukorera hatageneye imiririmbire ahubw tuhaza kuko ariho hanini kandi hagerageza ibi rero bidutwara amafaranga menshi mu kongeramo ibikoresho  kugirango dutange ibintu byiza ndetse mwadukorera ubuvugizi ababishinzwe bakazabyigaho.

Ikindi kibazo bahuye nacyo ni uko muri 2018 twacuruje amaticket menshi abantu baruzura biba ngombwa ko basubiza abantu amafaranga

Ese n’ iki abantu bakitega mu gitaramo cyanyu?

Umwihariko muri iki gitaramo ni uko abantu bazumva indirimbo nshya abakunzi bihitiyemo kuko igitaramo cy’ umwaka ushize cyadusigiye umukoro wo gutega amatwi abakunzi bacu tukabaha indirimbo nziza bihitiyemo tukazibaririmbira muri iki gitaramo nizo zizaba zirimo.

Iki gitaramo ngaruka mwaka  ni kimwe mu bitaramo bikomeza gutangiza mu bihe bya Noheli n’ ubunani.

Iki gitaramo cyatewe inkunga na One Cup coffee Roasters, Sanlam, RBA, Horizon express, Centrika, Techno market.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts