BREAKING

AmakuruPolitiki

Abanyarwanda babiri barangije muri Royal Military Academy

Abanyarwanda babiri barimo umuhungu wa Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor Cesar, basoje amasomo mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Royal Military Academy riherereye i Sandhurst mu Bwongereza.

Mugisha Blaine ubanza I bumoso na Yuhi Cesar, Abanyarwanda basoje amasomo ya gisirikare muri Royal Military Academy

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Busingye Johnston, yagaragaje ko Yuhi Cesar na Mugisha Blaine basoje amasomo tariki ya 11 Mata 2025.

Ambasaderi Busingye yagize ati “Mushimirwe cyane banyeshuri bacu ku rwego rwa ofisiye Mugisha Blaine na Yuhi Cesar. Muri ishema ry’igihugu. Tubifurije ishya n’ihirwe.”

Bigaragara ko abo mu miryango y’aba banyeshuri barimo Ambasaderi Cesar, ndetse na Ambasaderi Busingye, bitabiriye ibirori byabo byo gusoza amasomo.

Imiryango yabo yari yaje kwifatanya na bo kuri uyu munsi

Abanyarwanda basoje amasomo mu mashuri makuru y’igisirikare arimo irya Gako n’ayo mu mahanga nka Sandhurst binjira mu ngabo z’u Rwanda (RDF), bakambikwa ipeti rya Sous-Lieutenant.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts