Gasogi United yanganyije na APR FC igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa munani wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, BK Pro League, wabaye ku wa Kabiri, tariki ya 3 Ugushyingo 2026.
Umukino watangiye amakipe yombi akinira hagati mu kibuga, ariko APR FC ikagerageza gusatira izamu rya Gasogi United. Icyakora, ba myugariro ba Gasogi United bakomeje kwitwara neza, bagabanya uburyo APR FC yabonaga bwo kugera imbere y’izamu.
Gasogi United na yo yagiye ibona uburyo bwo gusatira izamu rya APR FC, ariko umunyezamu Hakizimana Adolphe akomeza kurinda izamu rye.
Ku munota wa 23, Byiringiro Gilbert yagize ikibazo cy’imvune bituma asimburwa na Niyonzima Abidal. Nyuma yo kwinjira mu kibuga, Abidal yahawe ikarita y’umuhondo azira gukorera ikosa Byiringiro Thierry wa Gasogi United.
Ku munota wa 33, Gasogi United yafunguye amazamu ibifashijwemo na kapiteni wayo, Ngono Guy Herve, wabyaje umusaruro uburangare bw’abakinnyi ba APR FC, barimo Yunussu na Mamadou Zon, atsinda igitego cya mbere cy’umukino.
APR FC yakomeje gushaka igitego cyo kwishyura, ariko uburyo yagerageje kubona ntibwayihiriye. Igice cya mbere cyarangiye Gasogi United iyoboye umukino n’igitego 1-0.
Mu ntangiriro z’igice cya kabiri, APR FC yakoze impinduka ebyiri. Mamadou Traore yasimbuwe na Hakim Kiwanuka, mu gihe Niyonzima Abidal na we yasimbuwe na Ishimwe Abdul.
Impinduka zakozwe na APR FC zagize uruhare mu kongera imbaraga mu busatirizi bwayo, kuko ku munota wa 61 Hakim Kiwanuka yahise atsinda igitego cyo kwishyura, ku mupira yari ahawe na William Togui.
Gasogi United na yo yakoze impinduka, Ngenzi Patrick asimbura Micomyiza Ramadhan, mu gihe Muzigamye Leon yinjiye mu kibuga asimbuye Byiringiro Thierry.
APR FC yakomeje gushaka igitego cy’intsinzi, ndetse ku munota wa 87 ibona uburyo bwiza bwo kongera kureba mu izamu. Hakim Kiwanuka yohereje umupira mu rubuga rw’amahina, usanga Quattara, ariko ntiyabasha kuwubyaza umusaruro.
Nubwo amakipe yombi yakomeje gushaka igitego cy’intsinzi mu minota yari isigaye, umukino warangiye nta yindi ibashije gutsinda, anganya igitego 1-1.
Kunganya uyu mukino byatumye APR FC igira amanota arindwi, ifata umwanya wa 12 ku rutonde rw’agateganyo rwa BK Pro League, mu gihe Gasogi United na yo ifite amanota arindwi ihita ifata umwanya wa 13.










