Abakinnyi batatu b’Abanyarwanda, Muhimpundu Joselyne, Irakoze Sylvie na Batamuliza Aurellie, bagiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa Nyafurika rya Golf mu bagore, All Africa Challenge Trophy (AACT 2026).
Iri rushanwa rizabera kuri IBB International Golf and Country Club, i Abuja muri Nigeria, kuva ku wa 2 kugeza ku wa 7 Ugushyingo 2026. Ni inshuro ya gatatu Nigeria yakira iri rushanwa, nyuma y’iryabereye muri iki gihugu mu 1996 no mu 2010.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu 40 bizitabira iri rushanwa rihuza amakipe y’abagore akina Golf muri Afurika. Abakinnyi bazaruhagararira batoranyijwe n’umutoza w’ikipe y’igihugu, Nshimiyumuremyi Emile.
Biteganyijwe ko aba bakinnyi bazahaguruka i Kigali ku Cyumweru, tariki ya 1 Ugushyingo 2026, berekeza i Abuja muri Nigeria.
Ni ku nshuro ya kabiri u Rwanda rugiye kwitabira iri rushanwa, nyuma yo kurikina mu 2025 rukaza ku mwanya wa kane.












