BREAKING

AmakuruUbutabera

Shema Fabrice yumvikanye n’Ubushinjacyaha

Umushoramari akaba na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Fabrice, yagiranye n’Ubushinjacyaha amasezerano y’ubwumvikane mu rubanza akurikiranwamo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 Nzeri 2026, Shema yari kuburanira mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ubujurire ku cyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge cyo kumufunga iminsi 30 y’agateganyo.

Umwe mu banyamategeko be, Me Niyomugabo Christophe, yabwiye urukiko ko umukiliya we yamaze kugirana n’Ubushinjacyaha amasezerano y’ubwumvikane ndetse akaba yarasinywe.

Uhagarariye Ubushinjacyaha na we yemeje ko ayo masezerano yabayeho, avuga ko igisigaye ari uko yashyikirizwa urukiko.

Umucamanza yahise asubika iburanisha, atangaza ko rizasubukurwa ku wa 23 Nzeri 2026.

Shema yatawe muri yombi ku wa 11 Kanama 2026, akurikiranyweho gutanga sheki zitazigamiye zifite agaciro k’ibihumbi 600 by’Amadolari, angana na miliyoni 883,5 Frw, ndetse no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibyaha bifitanye isano n’amasezerano afite agaciro k’asaga miliyoni imwe y’Amayero sosiyete ya Shema, Africa Medical Supplier Plc, yagiranye na ABZL International General Trading LLC yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Aya masezerano yasinywe muri Mutarama 2024, aho Africa Medical Supplier Plc yagombaga kwishyura ABZL amafaranga yari yarasabwe mu rwego rw’isoko ryo kugeza ibikoresho by’ubuvuzi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Shema ahakana ibyaha aregwa, mu iburanisha ryabanje, yasobanuye ko habayeho ibibazo bijyanye na konti ABZL yagombaga kwakiraho amafaranga, ndetse ko amakimbirane hagati y’abanyamigabane b’iyo sosiyete yagize uruhare mu kibazo cy’ubwishyu.

Yagaragaje kandi ko hari amafaranga ibihumbi 600 by’Amadolari yari yishyuwe cyangwa ageragezwa kwishyurwa, asaba ko hakorwa iperereza ku buryo sheki zatanzwe zakoreshejwe.

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwari rwamufunze iminsi 30 y’agateganyo ku wa 2 Nzeri 2026. Shema yahise ajuririra icyo cyemezo, asaba gukurikiranwa ari hanze y’igororero.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts