Abahanzi barimo Kenny Sol, RunUp, Marina, Okkama na Senderi Hit bari mu basusurukije abitabiriye igitaramo cyo guha ikaze abashyitsi bitabiriye ibirori bya KwitaIzina21, bitegerejwe kubera mu Karere ka Musanze ku wa 4 Nzeri 2026.
Iki gitaramo kibimburira umuhango nyirizina wo Kwita Izina cyabereye muri Stade Ubworoherane mu Karere ka Musanze, gihuriza hamwe abahanzi batandukanye, barimo abazwi ku rwego rw’Igihugu ndetse n’abahanzi bakomoka muri aka karere.
Mu basusurukije abitabiriye iki gitaramo harimo Marina, Kenny Sol, Okkama, RunUp na Senderi Hit, ndetse na Kevin Montana, umwe mu bahanzi b’i Musanze.
Uretse iki gitaramo, abazitabira umuhango wo Kwita Izina biteganyijwe ko bazasusurutswa n’abahanzi batandukanye barimo The Ben, Riderman, Bwiza, Chriss Eazy, Kivumbi, Ariel Wayz na Senderi Hit, n’abandi.
Mu muhango wo Kwita Izina uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 4 Nzeri 2026, abana b’ingagi 22 barahabwa amazina.
Ni ku nshuro ya 21 u Rwanda rugiye gukora igikorwa cyo Kwita Izina abana b’ingagi, umuhango umaze kuba umwe mu bikorwa bikomeye by’ubukerarugendo no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, ugahuza abashyitsi baturutse mu Rwanda no mu bihugu bitandukanye by’Isi.




















