Korali Ambassadors of Christ yizihije imyaka 30 imaze mu murimo wo kwigisha Ijambo ry’Imana binyuze mu ndirimbo, mu gitaramo cyabereye muri BK Arena ku Cyumweru tariki ya 30 Kanama 2026.
Iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu basaga ibihumbi 10, barimo n’abaturutse mu bihugu bitandukanye birimo Uganda, Tanzania, RDC, Kenya, Zambia, Sudani y’Epfo, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ambassadors of Christ Choir, ifite abaririmbyi bagera kuri 200, yanyujijemo indirimbo zakunzwe cyane zirimo “Imirindi y’Uwiteka”, “Ntacyamunanira”, “Mbega Ubuntu”, “Iwacu Heza”, “Mariya”, “Nahuye na Mesiya” n’izindi.
Muri iki gitaramo kandi, iyi korali yibukije amateka yayo, cyane cyane impanuka yabereye muri Tanzania mu 2011, yahitanye batatu mu bari bayigize abandi bagakomereka. Indirimbo “Birakwiye Gushima” yabaye umwanya wo kwibuka iyo nzira no gushimira Imana kuba yarakomeje kuyibungabunga.
Ambassadors of Christ Choir kandi yashimiye Perezida Paul Kagame ku bufasha yatanze nyuma y’iyo mpanuka.
Igitaramo cyasojwe n’indirimbo “Maria”, aho abitabiriye benshi bafatanyije n’iyi korali kuyiririmba kugeza ku musozo.










