BREAKING

AmakuruImikino

Aston Villa igiye kujya yamamaza Visit Rwanda

Ikipe ya Aston Villa FC yo mu Bwongereza yatangaje ko yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Visit Rwanda, aho guhera muri shampiyona ya 2026/2027 ikirango cya Visit Rwanda kizajya kigaragara imbere ku mwambaro w’amakipe yose y’iyi kipe.
Muri ubu bufatanye, Visit Rwanda yabaye umufatanyabikorwa w’ imena ndetse n’ umufatabyabikorwa mu by’ ubukerarugendo ( Principal Partner & Official Tourism Partner) w’ Aston Villa ndetse inahabwa umwanya w’ ikigo kemerewe gutanga ikawa kuri stade zayo (Official Coffee Provider).
Ikirango cya Visit Rwanda kizajya kigaragara ku myambaro y’ikipe y’abagabo, iy’abagore ndetse n’ay’amakipe y’abato, ndetse no mu bindi bikorwa by’ubucuruzi n’itumanaho bya Aston Villa.
Uretse kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda, aya masezerano anagamije guteza imbere ishoramari, ubucuruzi, kwakira inama n’ibirori mpuzamahanga, no gukomeza kwamamaza u Rwanda nk’igihugu gifite amahirwe y’iterambere.
Impande zombi zanemeranyije gukorana mu guteza imbere ruhago binyuze mu mahugurwa y’abatoza, ibikorwa by’ubugiraneza, guteza imbere imiyoborere ndetse no kongerera urubyiruko ubumenyi mu myuga itandukanye.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri Aston Villa, Francesco Calvo, yavuze ko ubu bufatanye bugaragaza intambwe ikipe ikomeje gutera mu kwagura ibikorwa byayo ku rwego mpuzamahanga.
Yagize ati:

“Ubu ni ubufatanye bushimishije cyane kuri Aston Villa kandi bugaragaza uburyo ikipe ikomeje kwaguka no kugera ku masoko mashya ku rwego mpuzamahanga. Hari amahirwe menshi y’ubufatanye, kwiga no guhanga ibishya, kandi dushishikajwe no gukorana na Visit Rwanda mu buryo buzagira impinduka nziza binyuze mu bukerarugendo, ishoramari n’iterambere rya siporo.”

Ku ruhande rw’u Rwanda, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama (RCB), Janet Karemera, yavuze ko aya masezerano azafasha u Rwanda kugera ku bantu benshi kurushaho binyuze muri ruhago.
Yagize ati:

“Aya masezerano agaragaza ubushake bw’u Rwanda bwo kugera ku bantu benshi ku Isi binyuze ku mbuga zikomeye, no kwerekana igihugu cyacu nk’ahantu ho gusura, gushoramo imari no gukorera ubucuruzi.”

Yakomeje avuga ko ubu bufatanye bukurikira imyaka umunani u Rwanda rumaze rwamamaza igihugu mu Bwongereza, kimwe mu bihugu biturukamo ba mukerarugendo benshi basura u Rwanda.
Ati:

“Dushishikajwe no gukorana na Aston Villa mu kugera ku bantu benshi bashya mu Bwongereza, mu Burayi no hirya no hino. Intego yacu ni ugushimangira umubano n’abifuza gusura u Rwanda, gushoramo imari cyangwa kuhakorera ubucuruzi, ari na ko tugira uruhare mu iterambere rirambye no guteza imbere ruhago mu Rwanda.”

Aston Villa yatangaje kandi ko abafana bari bamaze kugura imyambaro mishya ya shampiyona ya 2026/2027 mbere y’itangazwa ry’aya masezerano bazemererwa kuyisubiza kugira ngo ishyirweho ikirango cya Visit Rwanda ku buntu.
Visit Rwanda isimbuye Betano, ikigo cy’imikino y’amahirwe cyari gisanzwe cyamamaza imbere ku mwambaro wa Aston Villa. Ibi bibaye nyuma y’icyemezo cya Premier League cyo guhagarika kwamamaza ibigo by’imikino y’amahirwe imbere ku myambaro y’amakipe guhera muri shampiyona ya 2026/2027.
Amakuru ava mu bantu bazi iby’aya masezerano avuga ko ashobora kuba ari yo afite agaciro kanini Aston Villa yaba yaragiranye n’umuterankunga mu mateka yayo.
Aston Villa ibaye indi kipe ikomeye yo ku Mugabane w’u Burayi igiye gukorana na Visit Rwanda, nyuma ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa na Atlético de Madrid yo muri Espagne. Mbere yaho kandi, Visit Rwanda yari imaze imyaka umunani ikorana na Arsenal, aho ikirango cyayo cyagaragaraga ku kuboko kw’imyambaro y’abakinnyi.
Kujya kugaragara imbere ku mwambaro wa Aston Villa bizongera cyane uburyo bwo kwamamaza u Rwanda, kuko ikirango cya Visit Rwanda kizajya kigaragara mu mikino ya Premier League, amarushanwa y’i Burayi, ibikorwa byo kwamamaza ndetse no ku bicuruzwa byose by’iyi kipe.
Aston Villa ni imwe mu makipe afite amateka akomeye mu Bwongereza. Yatwaye UEFA Champions League mu 1982, ndetse yongeye kwandika amateka yegukana UEFA Europa League mu 2026. Mu myaka ya vuba, yongeye kwiyubaka iba imwe mu makipe ahora ahatanira imyanya ya mbere muri Premier League no mu marushanwa y’iburayi.

Visit Rwanda izajya igaragara imbere ku mwenda wa Aston Villa

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts