BREAKING

Mu mahanga

Uganda: Urugo rw’ Among wahoze ari Perezida w’Inteko rwafatiwemo intwaro

Abashinzwe umutekano muri Uganda bafatiye intwaro mu rugo rw’uwahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Anita Annet Among, ukekwaho kunyereza umutungo wa Leta no gukoresha nabi ububasha yari afite mu buyobozi.

Among yayoboye Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda kuva mu 2022. Yari afite umugambi wo kongera kwiyamamariza manda ya kabiri ariko aza gutegekwa guhagarika uwo mugambi nyuma yo gutumizwa mu nama yabereye mu biro bya Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, tariki ya 15 Gicurasi 2026.

Umwe mu bari bitabiriye iyo nama yabwiye New Vision  ko Among yashinjwaga ibirego byinshi birimo kunyereza amafaranga y’Inteko Ishinga Amategeko no gukoresha nabi umwanya yari afite mu buyobozi.

Amakuru avuga ko muri iyo nama hanaganiriwe ku mitungo mishya Among yari amaze igihe agura, irimo inzu n’imodoka zihenze, ibintu byakurikiwe n’ibikorwa byo gusaka urugo rwe byatangiye tariki ya 16 Gicurasi 2026.

Mu byo inzego z’umutekano zafashe harimo imodoka ebyiri zirimo Range Rover na Rolls-Royce Cullinan ifite agaciro kagera ku bihumbi 400 by’Amadolari ya Amerika. Izo modoka zahise zijyanwa ku cyicaro cya Polisi.

Inzego z’umutekano zafashe imodoka ebyiri za Annet Among Rolls-Royce Cullinan

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko izo modoka zizagurishwa muri cyamunara, amafaranga avuyemo agashyirwa mu kigega cya Leta.

Uwahoze ari Umudepite, Kintu Alex Brandon, yavuze ko kuba Among yari amaze igihe yigwizaho imitungo byari bizwi, ariko ko icyatunguranye cyane ari intwaro nyinshi zafatiwe mu rugo rwe.

Yagize ati: “Ni ubwa mbere Perezida w’Inteko yigwijeho imitungo myinshi gutya mu gihe gito cyane. Ariko intwaro ni zo zakangaranyije abantu cyane. Hari nyinshi zavanywe mu rugo rwe, bivugwa ko zakorewe muri Israel. Zimwe zari zanditswe, izindi zitanditswe.”

Kuri ubu, Anita Among n’umugabo we Moses Magogo ntibemerewe gusohoka muri Uganda mu gihe iperereza rikomeje. Gen Muhoozi kandi yavuze ko abanyamategeko bazunganira abanyereza umutungo wa Leta na bo bashobora guhura n’ingaruka z’amategeko.

Kuri ubu, Anita Among n’umugabo we Moses Magogo ntibemerewe gusohoka muri Uganda

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

No Content Available