BREAKING

Imyidagaduro

M. Iréné yemeje itariki y’ubukwe bwe na Nishimwe Liliane

Murindahabi Iréné wamamaye nka M. Iréné, yemeje ko agiye gukora ubukwe na Nishimwe Liliane, umukobwa bamaze igihe bakundana usanzwe atuye mu Bubiligi.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, M. Iréné yatangaje ko ubukwe bwe buzaba ku wa 15 Kanama 2026, anaherekesha ubutumwa bwuje urukundo umukunzi we.

Yagize ati: “Ndagukunda cyane.”

Nubwo yamaze gutangaza itariki y’ubukwe bwe, amakuru arambuye ku buryo buzagenda cyangwa aho buzabera ntarashyirwa hanze, gusa amakuru ahari avuga ko buzatahwa n’abantu bake batoranyijwe.

Iréné ni umwe mu banyamakuru bazwi cyane mu Rwanda, yanyuze mu bitangazamakuru bitandukanye birimo Isango Star na Isibo TV mbere yo gutangiza igitangazamakuru cye bwite yise “MIE”.

Uretse itangazamakuru, uyu musore yagiye akorana n’abahanzi batandukanye mu bikorwa byo kubafasha mu muziki no mu itangazamakuru, barimo Niyo Bosco ndetse na Vestine & Dorcas.

Mu minsi ishize kandi yinjiye mu ruganda rwa sinema, aho yasohoye filime yise ‘Isereri’, iri mu zikomeje gukurura abantu benshi kuri YouTube.

Iyi filime igaragaramo bamwe mu bakinnyi b’ibyamamare muri sinema nyarwanda barimo Aisha Inkindi, Nyabitanga Nicole n’abandi benshi bazwi muri uru ruganda.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts