BREAKING

ImyidagaduroUbutabera

Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cyafunguye DJ Toxxyk

Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cy’ urukiko ku rubanza rwa Shema Arnaurd De Bosscher wamamaye ku izina rya DJ Toxxyk, wari ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’impanuka yahitanye umupolisi ndetse n’ibiyobyabwenge byasanzwe iwe.

Ubujurire bwatanzwe nyuma y’uko urukiko rwari rwamukatiye igihano gisubitse ndetse rugategeka ko afungurwa.

DJ Toxxyk yari akurikiranyweho ibyaha birimo ubwicanyi budaturutse ku bushake, gukora ibikorwa bifitanye isano n’ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nkabyo, guhunga nyuma yo gukora cyangwa guteza impanuka ndetse no kwanga gupimishwa icyuma gipima alcohol.

Ibi byaha bifitanye isano n’impanuka yabaye mu rukerera rwo ku wa 20 Ukuboza 2025, yahitanye umupolisi, ndetse n’ibiyobyabwenge byatahuwe iwe mu gihe cy’iperereza.

Tariki ya 4 Gicurasi 2026, urukiko rwahamije DJ Toxxyk ibi byaha byose, rumukatira gukora imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atatu, ariko igihano gisubikwa mu gihe cy’amezi atandatu, anategekwa gutanga ihazabu ya 1.050.000 Frw.

Nyuma y’icyo cyemezo, DJ Toxxyk yahise afungurwa avuye mu Igororero rya Nyarugenge aho yari afungiwe by’agateganyo.

Ubushinjacyaha bwari bwasabye urukiko ko akatirwa igifungo cy’imyaka ibiri ndetse agatanga ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Mu iburanisha, DJ Toxxyk yemeye icyaha cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake ndetse n’icyo guhunga nyuma yo gukora impanuka, ariko ahakana ibyo gukoresha ibiyobyabwenge.

Yabwiye urukiko ko yasabye imbabazi umuryango w’umupolisi wahitanywe n’iyo mpanuka kandi ko wamaze kumubabarira.

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts