BREAKING

Imikino

#Kwibuka32: Ikipe ya PSG yifatanyije n’Abanyarwanda Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Abanyarwanda n’Isi yose  muri rusange   ku tariki ya 7 Mata ni Umunsi Mpuzamahanga ngarukamwaka twibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abasaga miliyoni mu mezi atatu gusa. Binyuze mu mashusho iyi kipe yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo  ikipe ya Paris Saint-Germain yahumurije u Rwanda muri ibi bihe bikomeye rurimo byo Kwibuka32.

Iyi kipe ya PSG yatanze ubu butumwa bw’ihumure  harimo abakinnyi bayo barimo Vitinha, Marquinhos, Desire Doué, Barcola na Khvicha Kvaratskhelia n’abandi bo mu ikipe y’Abagore.

Ubu butumwa bwagize buti: “Twifatanyije n’u Rwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugira ngo duhe icyubahiro abarenga miliyoni no guha imbaraga n’ubutwari abarokotse”.

Paris Saint-Germain isanzwe ifitanye amasezerano n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) yo kwamamaza Visit Rwanda kuzageza muri 2028.

Iyi kipe kandi imaze imyaka itandatu ikorana n’u Rwanda aho yamamaza ubukerarugendo bwarwo yaba ku kibuga no ku myenda hamwe n’ibindi bikorwa iyi kipe igaragaramo.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubukerarugendo gitangaza ko aya  masezerano yafashije u Rwanda mu rwego rw’ubukerarugendo rukabasha kwinjiza amafaranga ndetse isura n’amateka yarwo arushaho kumenyekana.

 

                                 U Rwanda rwongereye amasezerano y’imikoranire na PSG azageza mu 2028

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts