Sarah Sanyu wamamaye cyane muri korali Ambassadors of Christ, yatangaje ko agiye gutangira urugendo rushya rw’umuziki nk’umuhanzi ku giti cye, nyuma y’imyaka 20 amaze muri iyi korali.
Mu kiganiro yagiranye n’ igitangazamakuru IGIHE, Sarah yavuze ko yafashe iki cyemezo nyuma yo gushyira ku ruhande akazi kamwimaga umwanya uhagije wo kwibanda ku mpano ye.
Yagize ati “Ikintu cya mbere kinsunitse ni umuhamagaro, ikindi ni uko ibyanzitiraga bisa n’ibigiye ku ruhande kuko nsigaye nikorera. Urumva ko ntakigira imbogamizi kuko nigenera igihe.”
Intangiriro y’urugendo rwe nk’umuhanzi ku giti cye
Sarah Sanyu agaragaza ko igitekerezo cyo gutangira kuririmba ku giti cye cyatangiye mu 2020, mu gihe cya Covid-19, ubwo yari amaze kwibaruka umwana we wa mbere.
Ati “Mu gihe cya Covid-19, nari maze kwibaruka umwana wanjye wa mbere. Njye n’umugabo wanjye tuza kugira igitekerezo cyo gukora indirimbo ya mbere ‘Mwana wanjye’ nakoze nyituye umwana wacu.”
Iyi ndirimbo yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki wa Gospel, bituma atangira kumva ko ashobora gukomeza uru rugendo, nubwo byamusabye igihe cy’imyaka igera kuri ibiri kugira ngo abone uko abishyira mu bikorwa neza.
Album ya mbere n’igitaramo mu nzira
Uyu muhanzi yamaze gutangira gukora kuri album ye ya mbere, anateganya kuyimurikira mu gitaramo azakora umwaka utaha.
Ati “Mfite album ndi gukoraho ndetse Imana imfashije umwaka utaha nakora igitaramo, nizere ko abantu bambwira ko bankunda Imana izabafasha bakaza kunshyigikira.”
Ni igitaramo kizaba ari icya mbere akoze ku giti cye, kikaba kizagaragaza intambwe nshya mu muziki we.
Nta gutandukana na Ambassadors of Christ
Nubwo agiye kwibanda ku muziki we bwite, Sarah Sanyu yemeza ko atazava muri korali Ambassadors of Christ, ayifata nk’umuryango wamureze..
Ati “Iyi korali nyifata nk’ababyeyi banjye kuko ari bo batumye mba uwo ndi we uyu munsi.”
Sarah yinjiye muri iyi korali mu 2006, bivuze ko kugeza ubu amaze imyaka 20 ayibarizwamo.
Indirimbo amaze gukora
Mu gihe cy’imyaka itandatu ishize, Sarah Sanyu amaze gushyira hanze indirimbo zirindwi zirimo ‘Mwana wanjye’, ‘Nitashinda’, ‘Mwana w’umuntu’, ‘Umunsi mushya’, ‘Omora’, ‘Mukunzi mushya’ na ‘Nifuate’.
Uyu muhanzi wavutse muri Uganda agataha mu Rwanda mu 1995, ubu ari kwinjira mu cyiciro gishya cy’umuziki we, aho ategerejweho byinshi n’abakunzi ba Gospel, bitewe n’ubunararibonye yakuye muri korali yamuzamuye.









