Madamu Jeannette Kagame, yifurije abagore bose Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore mwiza, abibutsa kwiyitaho, kwigenzura mu marangamutima, kwikunda no guha agaciro ubuzima bwo mu mutwe.
Ubu butumwa yabutanze kuri uyu wa 8 Werurwe 2026, umunsi u Rwanda n’Isi muri rusange bizihizaho International Women’s Day.
Mu butumwa yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Madamu Jeannette Kagame yibukije abagore ko ari ngombwa kuzirikana indangagaciro zabo, kumenya imipaka batagomba kurenga no gusigasira ubuzima bwabo bwo mu mutwe.
Yagize ati: “Kuri uyu munsi twizihiza abagore, ndabasaba kongera kwigenzura mu marangamutima, imico, imyitwarire, mumenye kwibungabunga, byose bigamije kwiyubaka.”
Yakomeje abibutsa ko uko bagaragaza urukundo no kwita ku bandi ari na ko bakwiye kubikora kuri bo ubwabo.
Yagize ati: “Uyu munsi wongere kubibutsa ko uko mukunda abandi mukabitaho, mukabamenya, namwe ari byo bibakwiriye. Uko mwita ku buzima bw’abandi namwe mwite ku bwanyu cyane cyane ubuzima bwo mu mutwe.”
Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore wizihizwa hagamijwe kuzirikana uruhare rw’umugore mu iterambere ry’Isi, gusuzuma aho ihame ry’uburinganire rigeze ndetse no gushishikariza abantu gukomeza guharanira uburenganzira bw’abagore.
Mu Rwanda, uyu munsi wizihizwa hanagarukwa ku ruhare rukomeye abagore bagira mu iterambere ry’imiryango n’igihugu, hakabaho n’ibikorwa bitandukanye bigamije kubongerera ubushobozi no gukomeza kwimakaza ihame ry’uburinganire.









