Umushinga PRISM ni umusninga ugamije guteza imbere ubworozi bw’amatungo magufi mu rwego rwo gufasha abaturage kwikura mu bukene no kurwanya imirire mibi. PRISM, mu magambo arambuye Partnership for Resilient and Inclusive Small Livestock Markets Programme, ikorera mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) ku bufatanye na IFAD, Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi.

Mu turere 15 tw’igihugu, PRISM imaze gufasha abaturage benshi kubona amatungo magufi arimo ihene, ingurube n’inkoko, byabafashije kubona ifunguro ryiza no kongera amafaranga binyuze mu buhinzi n’ubworozi.
Bamwe mu bahawe amatungo bavuga ko yahinduye imibereho yabo.
Nubwo bashima uruhare rwa PRISM, hari n’imbogamizi bagihura na zo, zirimo kubona ibiryo by’amatungo, indwara n’ ibindi.

Umushinga ukorera mu turere dutandukanye tw’u Rwanda harimo Nyabihu ,Burera, Rulindo, Gicumbi, Ruhango, Huye, Gisagara, Nyaruguru, Nyamagabe, Rutsiro, Ngororero, Karongi Nyamasheke Musanze na Gakenke, aho ukorana n’inzego z’ibanze n’abafatanyabikorwa mu rwego rwo kugera ku baturage benshi kurushaho.

Abayobozi bafite aho bahuriye n’uyu mushinga bavuga ko PRISM itagamije gutanga amatungo gusa, ahubwo inigisha abaturage uko bayitaho, uko bategura ibiryo byayo, no kuyibyaza umusaruro mu buryo burambye.

Reba ikiganiro twagiranye n’abaturage PRISM yafashije ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye.









