Mu ijoro ryo ku wa 22 Ugushyingo 2025, muri Mövenpick Hotel, habereye igikorwa cyihariye cyahuye abahanzi b’inararibonye n’abakiri bato mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, cyateguwe na Richard Nick Ngendahayo.

Ni igikorwa cyateguwe mu buryo bw’ibanga, kuko ntitangazamakuru ryari ryatumiwe, hagamijwe guha umwanya abahanzi ngo baganire bisanzuye, basangire ubunararibonye ndetse banubake umubano urambye.

Richard Ngendahayo yavuze ko yari aherutse kubona bamwe muri bagenzi be bakoranye umurimo w’Imana, bityo iki gikorwa kikaba cyari uburyo bwo kongera guhura, kuganira no kumenyana n’abahanzi bashya bakomeje kwinjira mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Mu biganiro bagiranye, hibanzwe cyane ku rugendo rwa muzika, aho abahanzi bashya bashimiye cyane abakuru babo kuba barabaciriye inzira, bakabahesha icyizere cyo gukomeza gukora umurimo w’Imana batagabanije imbaraga.

Na bo, abahanzi bakuru bashimiye cyane ingufu n’ubwitange by’abahanzi b’igihe gito, bemeza ko ibikorwa nk’ibi bikwiye kuba kenshi kugira ngo habeho ubufatanye n’ubwuzuzanye.

Mu bahanzi bitabiriye iki gikorwa harimo Israel Mbonyi, Tonzi, Aime Uwimana, Alex Dusabe, Dominic Nick, Prosper Nkomezi, Wibabara Gisele Phany, Gaby Kamanzi n’abandi benshi.

Uretse kuganira no gusangira, Richard Ngendahayo yanaboneyeho umwanya wo gutumira bagenzi be mu gitaramo cye kizabera muri BK Arena ku wa 29 Ugushyingo 2025.

Iki gitaramo Richard Ngendahayo agiye gukorera i Kigali kiba nyuma y’imyaka 17 yamaze aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yakomeje ibikorwa bye bya muzika.












