BREAKING

AmakuruPolitiki

Perezida Touadéra wa Centrafrique ari mu ruzinduko i Kigali

Perezida wa Repubulika ya Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, yageze i Kigali kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2025 mu ruzinduko rw’akazi rugamije gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’iki gihugu n’u Rwanda.

Uru ruzinduko rwatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda ibinyujije ku rubuga rwa X, ivuga ko ruzamara iminsi ibiri. Akihagera, Perezida Touadéra yakiriwe na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta.

Perezida Touadéra agendereye u Rwanda mu gihe ibihugu byombi bimaze imyaka myinshi bifitanye ubufatanye bufatika cyane cyane mu bijyanye n’umutekano.

Perezida Touadéra yakiriwe na Vincent Biruta, Minisitiri w’ umutekano

Mu 2014 ni bwo u Rwanda rwohereje ingabo muri Centrafrique mu bikorwa byo kubungabunga amahoro. Zari zoherejwe mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (MISCA), nyuma yo kwimurirwa mu butumwa bwa Loni (MINUSCA). Ingabo z’u Rwanda zakomeje kugira uruhare rukomeye mu kurinda abasivile, ibikoresho bya Loni, ndetse no kurinda Perezida wa Centrafrique n’umuryango we.

Ni ubufatanye bwagize uruhare mu kugarura ituze nyuma y’imyaka y’amakimbirane yatangiye mu 2012, ubwo imitwe yitwaje intwaro yahuriraga mu mutwe wa Séléka wateguraga ihirikwa ry’ubutegetsi.

U Rwanda rwakomeje gufasha Centrafrique binyuze no mu masezerano y’umutekano y’ibihugu byombi. Mu 2020, u Rwanda rwohereje izindi ngabo zunganira ibikorwa byo kugarura amahoro no kubaka inzego z’umutekano z’iki gihugu.

Mu bindi bikorwa bibiri ibihugu bikorana harimo gutoza ingabo za Centrafrique. Icyiciro cya gatatu cy’abasirikare 438 batojwe n’Ingabo z’u Rwanda cyasoje amasomo muri Werurwe 2025. Ayo masomo arimo guhashya no gutahura umwanzi, imiyoborere ya gisirikare, uburyo bwo kurinda abaturage mu bihe by’umutekano mucye, n’ubundi bumenyi bugamije guteza imbere ubunyamwuga bw’ingabo z’iki gihugu.

Nubwo ibyitezwe ku biganiro bitaratangazwa mu buryo burambuye, biteganyijwe ko Perezida Touadéra azagirana ibiganiro n’abayobozi bakuru b’u Rwanda ku gushimangira ubufatanye mu by’umutekano, imishinga y’iterambere rusange, ubufatanye mu bya dipolomasi n’ububanyi n’amahanga n’ uruhare rw’ibihugu byombi mu kubungabunga amahoro ku mugabane wa Afurika

Uru ruzinduko rurabera mu gihe u Rwanda rufatwa nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi mu kugarura amahoro n’umutekano muri Centrafrique.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts