Umuhanzi Bill Ruzima, umwe mu barhanzi bazwi cyane muri muzika y’u Rwanda kubera ijwi rye n’ubuhanga mu kuririmba no kwandika indirimbo, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho kunywa no gutunda ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi.
Uyu muhanzi yafashwe ku wa 15 Ugushyingo 2025, nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry. Yagize ati: “Yego, ni byo yatawe muri yombi ku wa 15 Ugushyingo 2025, arakekwaho ibyaha byo kunywa no gutunda ibiyobyabwenge biri mu bwoko bw’urumogi.”
Amakuru avuga ko Ruzima yafatiwe mu Murenge wa Kimihurura, ari na ho afungiye kuri sitasiyo ya RIB yo muri ako gace.

Bill Ruzima aherutse gutaha mu Rwanda avuye mu Budage aho yari amaze imyaka akurikirana amasomo, ndetse muri Nyakanga 2025 yakoreye i Kigali igitaramo cyo kumwakira mu rugo cyitabiriwe n’abakunzi be.
Ibyaha byo gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge bikubiye mu ngingo ya 11 y’Itegeko No 69/2019 ryo ku wa 08 Ugushyingo 2019 rihindura Itegeko No 68/2018, bihanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 20 Frw na miliyoni 30 Frw.
Imana y’abakundana, indimbo ya Bill Ruzima









