BREAKING

AmakuruImikino

RDC yatsinze Nigeria, igera mu ijonjora rya nyuma ry’Igikombe cy’Isi

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yageze mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, itsinze Nigeria kuri penaliti 4-3 nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu minota 120, mu mukino wabereye muri Maroc kuri iki cyumweru, tariki ya 16 Ugushyingo 2025.

Umukino watangiye neza ku ruhande rwa Nigeria, ndetse ku munota wa gatatu gusa Frank Onyeka atsinda igitego. RDC ariko yaje kwishyura ku munota wa 32 binyuze ku mupira wa Cédric Bakambu wahinduwe neza imbere y’izamu na Mechack Elia ukaruhukira mu inshundura, maze igice cya mbere kirangira ari 1-1.

Mu gice cya kabiri, RDC yakomeje gusatira cyane ariko ab’inyuma ba Nigeria bakabyitwaramo neza. Nigeria yagerageje gucungira ku mipira RDC yatakaje ariko umukino warangiye, iminota 120 yose bikiri 1-1, bituma hongerwa penaliti.

Frank Onyeka yafunguye amazamu ku munota wa gatatu
Mechak Elia yishimira igitego

Muri penaliti, RDC yagaragaje ubuhanga, itsinda 4-3, isezerera Nigeria ikomeza mu ijonjora rya nyuma ry’imikino mpuzamigabane.

Ijonjora rya nyuma rizaba muri Werurwe 2026, rikazahuza amakipe atandatu, aho amakipe abiri azatsinda azabona itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique hagati ya 11 Kamena na 19 Nyakanga 2026.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts