BREAKING

AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Guinée-Conakry

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2025, yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri muri Guinée-Conakry.

Muri uru ruzinduko, biteganyijwe ko Perezida Kagame na Mamadi Doumbouya, Perezida wa Guinée, bazatangiza umushinga munini wo gucukura amabuye y’agaciro ya Fer (Simandou Iron Ore Project) umwe mu mishinga minini yo gucukura amabuye y’agaciro ku rwego rw’Isi.

Ibirombe bya Simandou, biherereye mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Guinée, bizwiho kubitse amabuye y’agaciro ya Fer menshi kurusha ahandi ku Isi. Abahanga bavuga ko bihagaze hagati ya miliyari eshatu na miliyari enye z’amatoni apimye.

Umushinga wa Simandou uteganyijwe kuzuzura mu 2030, aho buri mwaka hazajya hacukurwa tonimiliyoni 120 za fer, ibintu bizatuma Guinée iza mu bihugu bikomeye cyane mu bucukuzi bw’ayo mabuye.

Perezida Kagame yakiriwe na Mamadi Doumbouya, Perezida wa Guinea

Uretse uwo mushinga, ku wa 12 Ugushyingo 2025, Perezida Kagame na mugenzi we Mamadi Doumbouya bazatangiza ku mugaragaro Inama Nyafurika ya Transform Africa Summit (TAS), iganirirwamo ku buryo Afurika yakwihutisha iterambere binyuze mu ikoranabuhanga n’ubwenge buhangano (AI).

Iyi nama itegurwa n’umuryango Smart Africa Alliance, ukuriwe na Perezida Kagame, izitabirwa n’abayobozi b’ibihugu, abashoramari, n’abahanga mu by’ikoranabuhanga. Bazaganira ku ikoreshwa ry’ubwenge buhangano mu guteza imbere ubukungu bwa Afurika, kongera ubushobozi mu miyoborere, ndetse no guteza imbere guhanga udushya ku mugabane.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts