Abahanzi bakomeye mu muziki nyarwanda, The Ben na Bruce Melodie, basinye amasezerano y’imikoranire, bemeranya gufatanya mu bitaramo bitandukanye, bahereye ku gitaramo “The New Year Groove” The Ben ateganya mu mpera z’uyu mwaka.
Ni amasezerano yashyiriweho umukono mu rugo rwa Coach Gael, wari wakiriye aba bahanzi mu ijoro ryo ku wa 10 Ugushyingo 2025, nyuma y’ibiganiro byari bimaze igihe hagati y’impande zombi.
Nubwo byinshi mu bikubiye muri aya masezerano bitaratangazwa, People TV ifite amakuru yizewe y’uko Bruce Melodie azitabira kandi akaririmba mu gitaramo “The New Year Groove” cya The Ben giteganyijwe ku wa 1 Mutarama 2026 muri BK Arena.

Ku rundi ruhande, The Ben we azitabira ibitaramo bizenguruka Intara Bruce Melodie ateganya gukora mu mwaka wa 2026, nk’uko amasezerano bamaze gushyiraho umukono abihamya.
Aya masezerano aje nyuma y’uko mu minsi ishize habayeho igice cy’imbanzirizamushinga cyayo cyagiye hanze, cyagaragazaga ko buri muhanzi azajya ahabwa miliyoni 10 Frw yo kwitegura mbere yo kwitabira igitaramo cya mugenzi we.

Kugeza ubu, The Ben ari mu myiteguro y’igitaramo cye ngarukamwaka “The New Year Groove”, yatangije umwaka ushize. Icyo gitaramo cyabereye muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2025, cyari cyitabiriwe n’abahanzi batandukanye barimo n’umunya-Kenya Otile Brown.
Naho ku ruhande rwa Bruce Melodie, nta makuru menshi aratangazwa ku bijyanye n’ibitaramo ateganya kuzengurukamo igihugu, ariko amakuru ahari yemeza ko bizaba nta kabuza mu mwaka wa 2026.
Reba indirmbo True Love ya The Ben
Reba indirimbo Katapila ya Bruce Melodie









