Ku nshuro ya mbere mu mateka, u Rwanda rwitabiriye irushanwa rya Miss Universe, aho ruhagarariwe na Solange Tuyishime Keita, umubyeyi w’Umunyarwandakazi ufite inkomoko mu Rwanda ariko uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iri rushanwa rya Miss Universe ku nshuro ya 74 ryatangiye ku wa 1 Ugushyingo 2025, rifite abitabiriye 121 baturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi, naho umukobwa uzegukana ikamba azamenyekana ku wa 21 Ugushyingo 2025 mu birori bizabera muri Impact Challenger Hall, mu Mujyi wa Nonthaburi, muri Thaïlande.
U Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu bishya muri Miss Universe
Uretse u Rwanda rwitabiriye bwa mbere, n’ibindi bihugu nka Cap-Vert, Mayotte na Palestine na byo byinjiye muri iri rushanwa ku nshuro ya mbere.
Uretse ikamba nyamukuru, hazanatangwa n’ibindi bihembo birimo:
- Miss Congeniality,
- Most Beautiful People,
- Beyond The Crown,
- Most Photogenic,
- People’s Choice,
- Best Skin,
- Best Evening Gown,
- Best National Costume.
Ibihembo biteganyijwe ku wegukana ikamba
Umukobwa uzaba Miss Universe 2025 azahabwa umushahara w’ibihumbi 200$ (asaga miliyoni 300 Frw), imodoka nshya, inzu yo guturamo (apartment), ndetse anahabwe amahirwe yo kwamamariza ibigo bikomeye ku Isi.
Kuri iyi nshuro, Nicole Peiliker wo mu birwa bya Bonaire na Solange Tuyishime Keita wo mu Rwanda ni bo bakuru mu myaka — bombi bafite imyaka 42, bikaba byahuruje impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga aho benshi bashimye uburyo Miss Universe yahaye amahirwe abagore bakuru.
Uko Keita yabashije kwitabira Miss Universe
Mu bihugu byinshi, uwitabira Miss Universe anyura ku bayobozi b’iri rushanwa mu gihugu akomokamo, bakaba ari bo bafite uburenganzira bwo gutegura irushanwa. Bivugwa ko gufata uburenganzira bwa Miss Universe bishobora gutwara hagati ya $100,000–$400,000 ku mwaka.
Ariko kandi, abakomoka mu bihugu bito cyangwa bitarafata ubwo burenganzira, nk’u Rwanda, bashobora kwiyishyurira amafaranga agera kuri $10,000 kugira ngo bitabire ku giti cyabo. Birakekwa ko ari uko Solange Tuyishime Keita yabigenje, akiyishyurira amafaranga asabwa ariko agahatana nk’Umunyarwandakazi.
Ushaka gushyigikira Keita
Abanyarwanda bashaka gutora no gushyigikira Tuyishime Solange Keita, bashobora gukoresha ‘application Miss Universe’ iboneka kuri Play Store na Apple Store, bagatora igihugu cy’u Rwanda.
Uzegukana ikamba rya Miss Universe 2025 azasimbura Victoria Kjær Theilvig wo muri Denmark, wari wegukanye ikamba mu mwaka ushize afite imyaka 21.










