Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 24 bazahagararira Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 17 mu irushanwa rya CECAFA U17.
Mu muhango wabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 9 Ugushyingo 2025, iyi kipe yashyikirijwe ibendera ry’igihugu na Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, mu rwego rwo kubaha ishema n’ubutumwa bwo guhagararira u Rwanda neza.

Mu bakinnyi bahamagawe, harimo abanyezamu batatu ari bo Irakaza Don Divin, Habimana Jacques na Inezaye Prince Gedeon.
Ba myugariro ni Niyonzima Muhudi, Shyaka Khalifa, Niyompano Pacifique, Gisubizo Emmanuel, Ishimwe Fred, Judah Fisher Anderson na Mukiza Cyusa Lanny.
Abakinnyi bo hagati ni Karibu Gustave, Gisubizo Patrick, Micomyiza Norbet, Ntwali Sharif, Dushime Jean Claude na Musabyimana Joseph.
Na ho ba rutahizamu ni Kwihangana Elyse, Mugunga Daniel, Uwizeye Remy Bienfaiteur, Iradukunda Patrick, Nshimiyimana Olivier, Bizimana Umugiraneza Didier, Bagabo Enzo na Jayden Shema Heylen.

Mbere yo guhaguruka berekeza mu irushanwa kuri uyu wa Mbere, tariki ya 10 Ugushyingo 2025, abakinnyi baganiriye n’abahoze bakinira Amavubi barimo Bayisenge Emery, wakinnye Igikombe cy’Isi cya U17 mu 2011, ndetse na Jimmy Mulisa, wahoze ari rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu.
Amavubi U17 ari mu Itsinda A, aho azahatana na Ethiopia, Somalia, Kenya na Sudani y’Epfo. Amakipe atatu ya mbere muri CECAFA U17 azahita abona itike yo gukina Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 17, giteganyijwe kubera muri Maroc.









