BREAKING

AmakuruImikino

Kiyovu yanganyije na Bugesera FC mu mukino waranzwe n’amakarita y’umutuku

Kiyovu Sports yanganyije na Bugesera FC ubusa ku busa mu mukino usoza Umunsi wa Karindwi wa Shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku Cyumweru.

Umukino watangiye utuje, amakipe yombi agerageza kugenda yigana, bityo uburyo bwo gutsinda bwari buke cyane. Ku munota wa 30, Ssentongo Farouk yageze imbere y’ izamu, asigarana n’umunyezamu James Bieuvenue Desire, ariko ateye unupira awukuramo neza. Kiyovu Sports yagerageje no gukora amashoti ya kure binyuze kuri Nsanzimfura Keddy, ariko yose yajyaga hejuru y’izamu. Igice cya mbere kirangirana amakipe anganya ubusa ku busa.

Igice cya kabiri cyatangiriyeho impinduka za Kiyovu Sports, aho Mutsinzi Darcy yasimbuwe na Uwineza Rene. Ku munota wa 60, amakipe yombi yakomeje gusatirana, abanyezamu bakora akazi gakomeye ku mpande zombi. Ku munota wa 65, Daniel Barnabas yateye ishoti rikomeye, umupira ujya hanze gato y’izamu. Ku munota wa 75, Uwineza yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu, Sharif Bayo akina n’umutwe umupira ujya hanze gato y’izamu.

Umukino wagiye urushaho kuba mwiza n’ubwo waranzwe no gushyamirana hagati y’ abakinnyi b’ impande zombi kugeza ubwo ku munota wa 85 Nkundimana Aviti yahabwaga ikarita y’umutuku nyuma yo gukinira nabi Sadick Sulley. Mu minota ibiri gusa nyuma yaho, Bahunga Mwisha Joel na we yahawe ikarita y’umutuku nyuma yo gukinira nabi rutahizamu wa Kiyovu.

Muri iyi minota, umukino wahise wihuta cyane, ariko abakinnyi b’inyuma ba Bugesera bakomeje kwitwara neza mu kurinda izamu ryabo.

Umukino warangiye rKiyovu Sports 0-0 Bugesera FC. Kuri ubu Kiyovu Sports iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 10, mu gihe Bugesera FC yageze ku mwanya wa 11 ifite amanota 7.

Urutonde rwa shampiyona nyuma y’Umunsi wa Karindwi:

  1. Police FC – Amanota 17
  2. Rayon Sports – Amanota 13
  3. Gasogi United – Amanota 12
  4. Musanze FC – Amanota 12
  5. APR FC – Amanota 11
  6. Gorilla FC – Amanota 10

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts