BREAKING

AmakuruImikinoUbutabera

RIB yafunze abakozi ba FERWAFA barimo Kalisa Adolphe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rufunze abakozi b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), barimo Kalisa Adolphe wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’iri shyirahamwe. Ibi ni ibyatangajwe na RIB kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 16 Nzeri 2025.

RIB yatangaje ko yataye muri yombi Kalisa Adolphe

Abafunzwe bakekwaho kunyereza umutungo, ruswa no gukoresha inyandiko mpimbano barimo Kalisa Adolphe na Tuyisenge Eric, ushinzwe ibikoresho by’ikipe y’Igihugu Amavubi. Aba bakozi bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera na Kicukiro, mu gihe iperereza rikomeje kandi dosiye ya Kalisa Adolphe yamaze koherezwa mu Bushinjacyaha.

Tuyisenge Eric ni umwe mu bo RIB yatangaje ko batawe muri yombi

RIB iributsa abantu kudakoresha nabi ububasha bahabwa n’umwanya w’akazi mu nyungu zabo bwite kuko amategeko ahana ibikorwa nk’ibi.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts