BREAKING

AmakuruImibereho Y'AbaturagePolitikiUbukungu

Umuhanda Kigali-Muhanga ushobora gutangira gusanwa muri Gashyantare 2026

Nyuma y’ uko byagiye bivugwa ko umuhanda Kigali-Muhanga uzasanwa ndetse ukavugururwa, Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza Imbere Ubwikorezi, RTDA, bwatangaje ko umuhanda Kigali-Muhanga ushobora gutangira gusanwa muri Mutarama cyangwa Gashyantare 2026.

Mu mwaka w 2000 ubwo uyu muhanda Kigai-Muhanga-Akanyaru wasanwaga ukaba wari warahawe igihe cy’ imyaka 20 ukoreswa, bivuze ko hashize imyaka itanu wararengeje igihe cy’ubuzima bwawo.

Imena Munyampenda, Umuyobozi Mukuru wa RTDA, ubwo yari imbere ya Komisiyo ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC) asobanura ibibazo byagaragaye muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka warangiye muri Kamena 2024, ku wa 25 Kamena 2025, yavuze ko umuhanda Kigali-Muhanga-Akanyaru umaze gukoreshwa imyaka 25 nyamara waragenewe imyaka 20.

Ati “Ni umuhanda ugomba gusanwa tugendeye ku iterambere ritandukanye rihari. Inyigo ubu turi kuyikora ariko twibanze ku cyiciro cya mbere tubona kibabaje cyane, ni ukuva hano ku mashyirahamwe (Nyabugogo) ukagera kuri kiriya kiraro cya Ruliba, ukambuka Kamonyi, kugera kuri Muhanga.”

Imena Muyampenda, Umuyobozi mukuru wa RTDA yabwiye PAC ko umuhanda Kigali-Muhanga uzatingira kubakwa muri Gashyantare 2026

Yavuze ko mu biteganyijwe harimo gukora umuhanda ukagera kuri Gereza ya Muhanga cyangwa ku Bitaro bya Kabgayi.

Ati “Turashaka gukora umuhanda ufite ibice bine mu bice bimwe na bimwe, igice cya mbere cy’umujyi n’igice cyo kuri Muhanga, hanyuma ahandi hantu hazamuka tukagira imihanda ifasha abantu kuzamuka (climbing lane).”

Uyu muhanda wose (Kigali-Muhanga-Huye-Akanyaru) ureshya na kilometero 160, nyamara umuhanda Kigali-Muhanga ureshya na kilometero 46.

Ati “Uyu muhanda rwose ntabwo ari umuhanda ukwiye kujya ukorwaho utuntu duto ni ukureba uburyo haboneka amafaranga tukawusana.”

Ubwo Ubuyobozi bwa RTDA bwatangaga ibisobanuro kuri PAC

Mu 2023 ni bwo Inteko Rusange y’Umutwe w’Abatepite yatoye umushinga w’Itegeko ryemeza amasezerano y’inguzanyo ya 120.471.000$, (Hafi miliyari 148 z’ amafaranga y’ U Rwanda) Leta y’u Rwanda yagiranye na Banki ya Koreya y’Ubucuruzi bw’Ibisohoka n’Ibyinjira mu Gihugu, azifashishwa mu kwagura no gusana umuhanda Kigali-Muhanga.

Igice kizasanwa ku muhanda Kigali-Muhanga ufite igice kizagurwa kikagira inzira enye kireshya na kilometero 12,2.

Umuhanda ugizwe n’ibice bine uzaturuka Nyabugogo ugere Bishenyi, ahasigaye hakomeze kuba ibice bibiri.

Gusa bigeze ku Kivumu muri Muhanga gukomeza no mu Cyakabiri ugakomereza mu Mujyi wa Muhanga kugera ku bitaro bya Kabgayi na ho hazaba hari inzira enye.

Munyampenda yavuze ko inyigo yo kubaka umuhanda Muhanga-Huye-Akanyaru yarangiye nubwo igifitemo ibibazo ku buryo hatazwi igihe imirimo izatangirira.

Ati “Igice gikurikiraho kuva Muhanga kugera i Huye ugakomeza ukagera ku mupaka ntabwo twari twahabonera uburyo bwo kuhakora nubwo dufite inyigo yarangiye ariko na yo ifite ibibazo, ni ukuvuga ingufu nyinshi tuzakora aha ku cyiciro cya mbere duteganya ko uyu mwaka w’ingengo y’imari uzaza, bigenze neza bitarenze muri Mutarama cyangwa Gashyantare 2026 dushobora kuba dufite rwiyemezamirimo tugatangira kuwusana.”

Depite Valens Muhakwa, Umuyobozi wa PAC

Mu gihe umuhanda Kigali-Muhanga waba utangiye gusanwa, waba uje wiyongera ku muhanda Remera-Masaka nawo biteganyijwe ko uzatangira gusanwa muri iyi mpeshyi.

Imihanda yombi ikaba ihuriye kukuba irangwamo umubyigano ukabije w’ imodoka (Traffic Jam) kubera ubuto bwayo nyamara yifashishwa n’ umubare munini w’ abinjira n’abasohoka muri Kigali.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts