BREAKING

AmakuruPolitikiUmutekano

U Rwanda rwungutse abasirikare bashya basoje amasomo i Nasho

Kuri uyu wa kane tariki 19 Kamena 2025 Ingabo z’u Rwanda (RDF) zungutse abasirikare bashya, basoje imyitozo y’ibanze bari bamazemo amezi atandatu mu Ishuri ry’Imyitozo ya Gisirikare rya Nasho (BMTC Nasho).

Nk’uko byatangajwe n’ urubuga rwa Minisiteri y’ Ingabo z’ U Rwanda, umuhango wo kubinjiza mu ngabo wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, witabirwa n’abandi bayobozi bakuru mu nzego z’umutekano.

Abinjiye muri RDF bagaragaje ubumenyi bakuye muri ayo mahugurwa burimo ubwo gukoresha imbunda n’ubundi bugaragaza ko biteguye kuzuza inshingano zabo.

Gen Mubarakh Muganga yashimye umurava n’ubwitange bagaragaje mu mezi atandatu bari bamaze bahugurwa.

Yabakiriye mu muryango mugari wa RDF, abasaba kurangwa n’ikinyabupfura no gukomeza gukurikiza indagagaciro za RDF.

Gen Muganga yashimye umurava n’ubwitange bagaragajemu masomo basoje

Gen Mubarakh Muganga kandi yashishikarije abo basirikare bashya guhora bigira ku bababanjirije, bagasangira ubumenyi bahawe byose bigamije kurinda ubusugire bw’u Rwanda n’abaturage barwo.

Yabibukije guhora biteguye gutanga umusanzu wabo mu gihe bakenerwa mu bikorwa bihuriweho n’ibihugu bitandukanye nko mu butumwa bwo kugarura amahoro.

Umuyobozi wa Basic Military Training Center (BMT) Nasho, Maj Gen John Baptist Ngiruwonsanga, yagaragaje ko abo basirikare batojwe bihagije kuva ku gukoresha intwaro mu buryo butandukanye, uko bakwitwara ku rugamba n’ibindi bibafasha kuzuza inshingano.

Yavuze ko ubushake bw’abo basirikare bugaragaza ko biteguye gutanga umusanzu mu bikorwa bitandukanye bya gisirikare.

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts