BREAKING

Imikino

KNC nyuma yo gutsindwa na APR FC mu Gikombe cy’Amahoro -Dusezerewe n’umusifuzi

Perezida wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles (KNC), yavuze ko ikipe ye itasezerewe muri 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro kubera ko yarushijwe na APR FC ahubwo byatewe n’umusifuzi utayibaniye.

Uyu muyobozi yabitangaje nyuma y’umukino wo kwishyura ikipe ye yanganyije na APR FC ubusa ku busa, igasezererwa ku giteranyo cy’igitego 1-0 cyo mu mukino ubanza.

Ubwo yari abajijwe uko yakiriye ibyavuye muri uyu mukino, KNC mu gahinda kenshi kagaragaraga mu maso ndetse n’amagambo make cyane yagize ati “Ntabwo dusezerewe na APR FC,dusezerewe n’umusifuzi.”

KNC yavuze ibi, mu gihe ku munota wa gatanu gusa w’umukino, Kokoete Udo yatsinze igitego ku mupira yari acomekewe na Mugisha Joseph ariko umusifuzi w’igitambaro, Habumugisha Emmanuel avuga ko habayeho kurarira.

Si ibyo gusa kuko no hagati mu mukino, ni kenshi KNC yagiye agaragaza kutishimira ibyemezo by’umusifuzi Nizeyimana Is’haq.Umwaka ushize muri iri rushanwa, Gasogi United yari yasezereye APR FC kuri penaliti.

Kuri iyi nshuro, Ikipe y’Ingabo yihimuye irayisezerera maze isanga Police FC muri ½ na yo yagezeyo isezereye AS Kigali ku giteranyo cy’ibitego 4-3 mu mikino yombi.

 

Perezida wa Gasogi United, KNC ntiyishimiye imisifurire, mu mikino yasezerewemo na APR FC

Ibyemezo by’umusifuzi, Nizeyimana Is’haq byagarutsweho cyane

APR FC yasezereye Gasogi Unitedm isanga Police FC muri 1/2

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts