BREAKING

Imyidagaduro

Arsene Tuyi yongerewe mu gitaramo cya Chryso Ndasingwa

Umuhanzi Chryso Ndasingwa uri mu myiteguro y’igitaramo cye ‘Easter Experience’, yatangaje umuhanzi mugenzi we Arsene Tuyi  nk’ uzamufasha mu kuramya no guhimbaza Imana.

Iki gitaramo gitegerejwe ku wa 20 Mata 2025, byitezwe ko kizabera mu Intare Arena aho ndetse n’ ibiciro byo kucyinjiramo byamaze kujya hanze.

Chryso Ndasigwa ageze kure imyiteguro y’ igtaramo afite kuri Pasika

Chryso Ndasingwa atangaza ko yifuzaga kongera gukorera igitaramo muri BK Arena kuko ari ahantu heza ho gutaramana n’abakunzi be, icyakora akaba yaragowe no kutabona abaterankunga batuma abasha kuyigondera.

Ati “BK Arena ni inyubako nziza, kuyikoreramo biraryoha cyane ariko nanone bisaba kuba ufite aho ukura ubushobozi kuko biranahenze. Nibaza ko iyo nza kubona abaterankunga bakomeye batuma mbona ubushobozi bwo kuyigondera nari kuba ariho ngiye gukorera.”

Abajijwe niba adafite impungenge z’uko abakunzi be bari bakubise buzuye muri BK Arena batazabona aho bakwirwa muri Intare Arena, Chryso Ndasingwa yavuze ko abizi ariko we n’itsinda bakorana bari kwiga icyakorwa ngo birusheho kugenda neza.

Arsene Tuyi azafatanya na Chryso mu gitaramo kuri Pasika

Uretse kwiga ku cyakorwa, Chryso Ndasingwa yasabye abakunzi be kugura amatike hakiri kare kugira ngo hatazagira uwo ashirana ugasanga abuze uko yitabira iki gitaramo cyane ko Intare Arena itangana na BK Arena yari yarujuje mu 2024.

Chryso Ndasingwa wamaze gutangaza Arsene Tuyi nk’umuhanzi uzamufasha mu gitaramo, yaherukaga gutaramira muri BK Arena ku wa 5 Gicurasi 2024.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts