Umuhzanzi w’ icyamamare w’ umunya-Nigeria Bnxn yaraye ataramiye abanyakigali mu gitaramo cya Friends of Amstel Experience cyaereye muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) hazwi nka Camp Kigali, kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ugushyingo 2024.

Daniel Etiese Benson umaze kwamamara nka Bnxn, yashimishije benshi bitabiriye igitaramo yakoreye mu Rwanda, ku nshuro ye ya mbere.

Muri iki gitaramo kandi hari hatumiwe n’aandi bahanzi bagezweho batandukanye nka Symphony Band, Shema Qusay Diaby, Nilan, Bruce The 1st, ET Ndahigwa, Mistaek, Deejay Higa n’ abanda.



Friends of Amstel Experience, ni igitaramo gitegurwa n’ uruganda rwa Bralirwa binyuze mu kinyobwa cyayo AMSTEL. Iyi akaba ari ku nshuro ya kabiri nyuma y’ icyabaye mu mpera za 2023.









