BREAKING

Imyidagaduro

Davis D yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru

Kuri uyu wa gatanu TARIKI 15 Ugushyingo 2024 habaye ikiganiro n’itangazamakuru kivuga byinshi kugitaramo cya Davis D yise “Shine Boy Fest” ni Ikiganiro cyagarayemo abahanzi batandunye barimo Davis D akaba ariwe nyir’igitaramo na Nasty C wo muri Afurika y’Epfo ndetse na Danny Nanone.

Nasty C ni umwe mu baraperi bahagaze neza mu njyana ya hip hop ku mugabane wa Afurika

Umuhanzi Nasty C ni umwe mu baraperi bahagaze neza mu njyana ya hip hop ku mugabane wa Afurika akaba ari mu bifatanyije na Davis D mu kiganiro n’itangazamakuru kigamije gutegura igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki. Nasty C nawe ari bategerejwe na benshi muri iki gitaramo, Yatangaje ko imikoranire ye na Davis D itazarangirira muri iki gitaramo kuko hari ibiganiro byabaye hagati ye na Davis D bishobora kuvamo indirimbo. Iki gitaramo  cyo kwizihiza imyaka 10 ishize Davis D ari mu muziki yise  “Shine Boy Fest “ kizaba ku wa 29 Ugushyingo 2024 muri camp Kigali.

Usibye Nasty C umuhanzi rukumbi uzaba uturutse hanze muri Afurika y’Epfo hazaba hari n’abandi bahanzi babanyarwanda barimo Platini P, Danny Nanone , Alyn Sano, Nel Ngabo n’abandi benshi batandukanye.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts