BREAKING

Imyidagaduro

Miss Muheto yasabiwe gufungwa umwaka n’amezi umunani.

Miss Rwanda 2022 Muheto Nshuti Divine ukurikiranywe ibyaha bitandukanye bishingiye ku gutwara imodoka yanyweye inzoga zirengeje igipimo, kugonga ndetse no guhunga amaze gukora icyaha , yitabye urukiko kuri uyu wakane tariki 31 Ukwakira 2024.

Uyu Nyampinga w’ u Rwanda 2022 yitabye urukiko rw’ ibanze rwa Kicukiro aho yaburanaga ku ifunga n’ ifungurwa ry’ agateganyo.

Imbere y’ urukiko Miss Muheto yunganiwe n’abanyamategeko batatu, yabwiye Urukiko ko yemera ibyaha ari kuregwa uvanyemo icyo guhunga nyuma yo gukora impanuka.

Miss Rwanda 2022 Muheto Divine

Muri iri burana ubushinjacyaha bwavuze ko uyu mukobwa yanywereye mu kabari kitwa ‘Atelier du vin’ bigeze saa sita z’ijoro agafata imodoka ye agataha. Bukomeza buvuga  ko kubera ubumenyi buke mu gutwara imodoka no kuba yanyweye ibisindisha ku rwego rwo hejuru byatumye agonga ipoto y’amashanyarazi n’umukindo.

Ubushinjacyaha bwavuze kandi ko nyuma yo kugonga yaje guhunga, abaturage baramuhururiza ariko nyuma aza kugaruka aje kujyana telefoni ze, asanga polisi yahageze akajya avuga ko atari we wari utwaye icyo kinyabiziga.

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko atari ubwa mbere ibyo bikorwa abikoze ahubwo ko no ku wa 23 Nzeri 2024 yari yagiriwe inama ndetse anasaba imbabazi.

Bushingiye kuri ibi byose bukaba bwasabye ko Urukiko rwamuhamya ibyaha bitatu akurikiranyweho. Bwavuze Miss Divine Muheto yapimwe bikagaragara ko mu mubiri we harimo alcohol yo ku kigero cya 4.00 kandi nyamara umuntu atagomba kurenza 0.8.

Ubwo yahabwaga umwanya ngo yiregure, Miss Muheto yavuze ko yemera ibyaha aregwa byose ukuyemo icyo guhunga nyuma yo kugonga.  Yagize ati “Nemera gutwara nasinze, gutwara nta ruhushya no kugonga ariko sinemera guhunga.”

Miss Muheto yakomeje avuga ko nyuma yo kugonga yagiye ku ruhande kuko yari abonye abantu benshi bahuruye ariko ko atigeze ahunga kuko yari aho hafi ku buryo na Polisi yahageze ayitegereje.

Ubwunganizi bwa  Miss Muheto, bwavuze ko uyu mukobwa yemera ibyaha ndetse akanabisabira imbabazi yongeraho ko kuva mu ibazwa rye atigeze arushya inzego z’ubutabera. Bwavuze ko yari afite uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga bityo ko amategeko y’umuhanda yari ayazi, ariko ko yakoze ikosa ryo gutwara adafite uruhushya rwa burundu.

Miss Muheto ubwo yagezwaga ku rukiko.

Abunganira Miss Muheto bakomeje bagaragariza urukiko ko ipoto Miss Muheto yagonze igihagaze ndetse n’umukindo ugihari bityo ko atigeze ahunga, ahamya ko iyo aba uhunga aba yarahunze nyuma yo kugonga kuko yari afite uburyo bwo kuba yatwara imodoka.

Ubwo bwongeraa guhawa umwanya Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko gushingira ku bimenyetso rukemeza ko ibyaha Miss Muheto akurikinyweho bimuhama.

Bwavuze ko bigize impurirane mbonezabyaha, busaba ko yahanishwa ibihano kuri buri cyaha, maze bumusabira guhanishwa igifungo cy’ umwaka umwe n’amezi umunani ndetse n’ ihazabu y’ amafaranga y’ U Rwanda angana n’ ibihumbi Magana abiri na makumyabiri (220,000FRW)

Gutwara yasinze agahanishwa gufungwa amezi atandatu n’ihazabu y’ibihumbi 180 Frw, gutwara adafite uruhushya agahanishwa igifungo cy’amezi abiri n’ihazabu y’ibihumbi 10 Frw, naho icyaha cyo guhunga umaze gukora cyangwa guteza impanuka agahanishwa umwaka umwe n’ihazabu y’ibihumbi 30 Frw.

Nshuti Muheto Divine Miss Rwanda 2022

Umunyamategeko wunganira Miss Muheto yasabye urukiko ko mu gihe ruzaba rwiherereye rwazashingira ku buryo umukiliya we yemera icyaha agasaba imbabazi ndetse atigeze anagora ubutabera, bityo akagabanyirizwa igihano agahanishwa gutanga amande aho gufungwa.

Ubwo kandi yahabwaga umwanya, imbere y’ urukiko Miss Muheto Divine yatakambiye Urukiko, asaba ko yagabanyirizwa ibihano yasabiwe n’Ubushinjacyaha.

Ati “Mu minsi maze mfunzwe nabashije kwiga, kandi ibyaha ndegwa nkaba mbisabira imbabazi nanizeza urukiko aho mpagaze imbere yarwo bitazongera ukundi.”

Urubanza biteganyijwe ko ruzasomwa kuwagatatu tariki 6 Ugushyingo 2024 ku isaa cyenda z’ amanywa, mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts