BREAKING

Imikino

Amavubi yatsinze Benin mu mikino yo gushaka itike ya CAN 2025

Mu rugendo irimo rwo gushaka itike yo kuzitabira imikino y’ igikombe cy’ Afurika CAN 2025, ikipe y’ igihugu Amavubi yatsinze iya Benin ibitego 2-1.

Ni umukino wabereye I Kigali kuri Stade Amahoro kuri uyu wakabiri tariki 15 Ukwakira 2024, aho ibitego byatsinzwe na  Nshuti Innocent ndetse na Djihad Bizimana byahesheje ikipe y’ igihugu amanota atatu ya mbere kuva aho iyi mikino itangiriye.

Muri uyu mukino , Amavubi yagaragaje urwego ruri hejuru ugereranyije n’ ikipe ya Benin bari bahanganye ariko kubona  igitego kuri iyi kipe y’ U Rwanda byo bibanza kugorana.

Ku munota wa 43′ w’ igice cya mbere Benin yabonye igitego cyatsinzwe n’ uwitwa  Andreas Hountondji, maze amakipe yombi ajya mu kiruhuko ari kimwe cya Benin ku busa bw’ U Rwanda.

Mu gice cya kabiri cy’ umukino abakinnyi b’ U Rwanda bakomeje gukinana neza ariko ibitego byo bikomeza kubura n’ ubwo bakomezaga kugarukira kenshi mu rubuga rw’ amahina rwa Benin bashaka uko batsinda

Igitutu cy’ Amavubi kuri Benin cyaje gutanga umusaruro ku munota wa 70 w’ umukino ubwo rutahizamu Nshuti Innocent yatsindiga igitego cya mbere ku ruhande rw’ U Rwanda , biba bibaye kimwe kimwe.ku mpande zombi.

Mu minota ine gusa yakurikiyeho, Capataine w’ Amavubi Djihad Bizimana yakoreweho ikosa neza neza imbere y’ izamu rya Benin umusifuzi ahita atanga peneliti.

Ni penaliti n’ ubundi yatewe na Djihad Bizimana ayinjiza neza ,  Amavubi aba agize ibitego bibiri kuri kimwe cya Benin ari na ko umukino warangiye.

Kugeza ubu Amavubi ni aya gatatu mu itsinda aherereyemo n’amanota atanu, nyuma ya Benin ya kabiri ifite amanota atandatu na Nigeria ya mbere ifite amanota arinndwi, mu gihe ku mwanya wa nyuma hari Libya n’ inota rimwe.

Muri uru rugendo rwo gushaka itike yo kuzitabira CAN 2025, Amavubi azasubira mu kibuga mu kwezi gutaha aho afite umukino uzayahuza na Libya I Kigali ndetse n’ uzayahuza na Nigeria muri Nigeria.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts