BREAKING

Imikino

Amavubi yerekeje muri Cote d’ Ivoire aho azakinira na Benin

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yerekeje muri Côte d’Ivoire aho izakirirwa na Bénin mu mukino w’Umunsi wa Gatatu wo mu Itsinda D ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 uteganyijwe ku wa 11 Ukwakira 2024.

Iyi kipe yahagurutse mu Rwanda Kanombe mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere,

Mu bakinnyi 25 Umutoza Frank Spittler Torsten yajyanye harimo Kury Johan Marvin ushobora gukinira u Rwanda nyuma yo guhamagarwa ku nshuro ya mbere.

Abanyezamu batatu bagiye muri Côte d’Ivoire ni Ntwari Fiacre, Twizere Buhake Clément ndetse na Niyongira Patience.

Abakina mu bwugarizi umutoza azifashisha ni Omborenga Fitina, Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Imanishimwe Emmanuel, Niyigena Clément na Nshimiyimana Yunussu.

Abakina hagati ni Ishimwe Anicet, Bizimana Djihad, Ruboneka Jean Bosco, Mugisha Bonheur, Rubanguka Steve, Kwizera Jojea, Kury Johan Marvin, Niyibizi Ramadhan na Muhire Kevin.

Abataha izamu ni Mugisha Gilbert, Samuel Gueulette, Nshuti Innocent, Biramahire Abedy na Mbonyumwami Taiba.

Hari kandi n’abatahagurukiye I Kigali, ahuwo bazasanga bagenzi babo muri Cote d’ Ivoire bavuye mu makipe yabo. Abo ni Mutsinzi Ange, Imanishimwe Emmanuel, Bizimana Djihad, Rubanguka Steve, Kwizera Jojea, Samuel Gueulette, Nshuti Innocent na Biramahire Abedy.

Nyuma y’imikino ibiri yanganyijemo na Libya igitego 1-1 ndetse na Nigeria ubusa ku busa, Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ni iya gatatu mu Itsinda D n’amanota abiri, inyuma ya Nigeria ifite amanota ane na Bénin ifite atatu.

U Rwanda ruzakira umukino w’Umunsi wa Kane ku wa 15 Ukwakira, kuri Stade Amahoro.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts