BREAKING

AmakuruImikino

Tour du Rwanda ishobora kugera ku rwego rwa “World Tour” mu 2027

Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) riri mu biganiro n’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI), bigamije kuzamura urwego rw’isiganwa mpuzamahanga “Tour du Rwanda” kugira ngo ribe ku rwego rwa mbere rw’Isi, “World Tour”, bitarenze umwaka wa 2027.

Tour du Rwanda, isiganwa rimaze kuba ikimenyabose muri Afurika, risanzwe riba buri mwaka mu gihe cy’iminsi umunani kandi riri ku rwego rwa 2.1 kuva mu 2019. Perezida wa FERWACY, Ndayishimiye Samson, yatangarije ikinyamakuru La Dernière Heure ko intego ari uguteza imbere iri siganwa ku buryo ryinjira mu cyiciro cy’amarushanwa akomeye ku Isi.

Yagize ati: “Turashaka ko Shampiyona y’Isi iheruka i Kigali isiga umurage. Dukeneye kureba uburyo bwiza bwo kuzamura urwego rw’isiganwa, tugashobora kuzana abakinnyi n’amakipe akomeye ku Isi. Ni intego dufite kandi dushaka kuyishyira mu bikorwa mu buryo bwitondewe.”

Ndayishimiye yongeyeho ko umushinga wo kuzamura uru rwego ushobora gutangira gushyirwa mu bikorwa mu 2027, nubwo nta gihe ntarengwa cyemejwe kugeza ubu.

Ku wa 23 Gashyantare 2025, Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Perezida wa UCI, David Lappartient, baganira ku buryo Tour du Rwanda yazamurirwa urwego ikagera ku cyiciro cya “World Tour”.

Urwego rwa World Tour nirwo rukomeye kurusha ayandi mu mukino w’amagare, rukaba ruyobowe n’amarushanwa nka Tour de France, Giro d’Italia, Vuelta a España na UAE Tour, yitabirwa n’amakipe 18 akomeye ku Isi n’abakinnyi b’ibihangange.

Kuva mu 2019, Tour du Rwanda iri ku rwego rwa 2.1, ikitabirwa n’amakipe yo mu byiciro bitandukanye birimo aya World Tour atarenze 50% by’amakipe yose, ayo mu cyiciro cya kabiri (Pro-Continental Teams) ndetse n’amakipe y’ibihugu.

Isiganwa ritaha rya Tour du Rwanda riteganyijwe kuva ku itariki ya 22 Gashyantare kugeza ku ya 1 Werurwe 2026.

 

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts