Ikipe ya Police FC yatsinze iya Gasogi United ibitego bibiri ku busa mu mukino w’ umunsi wa 15 wa shampiyona.

Ni umukino wabereye kuri Pele Stadium kuri uyu wa gatanu tariki 27 Ukuboza 2024, ukaba ari umukino wabaye nyuma y’ uko ikipe ya Police yari yasabye ko usubikwa ngo kubera ko ifite abakinnyi benshi mu ikipe y’ igihugu iri mu marushanwa yo gushaka itike ya CHAN.

Ni ubusabe ariko bwaje kwangwa na Rwanda Premier League, urwego rutegura championat y’ U Rwanda

Umukino rero waje kuba ndetse amakipe yombi agerageza kwitwara neza asatirana ku mpande zombi gusa igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri Police FC yagarutse ubona ko iri kurusha Gasogi ndetse gukomeza kotsa igitutu kwayo kwaje gutuma ibona igitego cya mbere ku munota wa 68 gitsinzwe na Henry Msanga ku mupira ab’inyuma ba Gasogi bakuyeho usanga ahagaze wenyine atera ishoti rikomeye ari hanze y’urubuga rw’amahina umupira uruhukira mu nshudura.

Police FC yakomeje gusatira ishaka igitego cya kabiri ndetse iza no kubigeraho ku munota wa 84 ubwo Ani Elijah yatsinda igitego cya kabiri.

Umukino warangiye Police FC yatsinze Gasogi United ibitego 2-0 ifata umwanya wa gatatu n’amanota 23, mu gihe indi yagumye ku wa gatandatu na 20.

Police FC izasoza imikino ibanza ya shampiyona ikina na Rayon Sports, umukino w’ikirarane cy’umunsi wa 14, tariki ya 4 Mutarama 2025.









