Ikipe y’Igihugu ya Basketball izakina imikino itatu ya gicuti na Libya mu rwego rwo gukomeza kwitegura neza amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2027. Iyo mikino izaba ku matariki ya 20, 21 na 23 Ugushyingo 2025, n’ubwo hataratangazwa aho izabera.
Ni imyiteguro yo kwinjira mu ijonjora rya mbere rizabera muri Tunisia hagati ya tariki ya 27 na 30 Ugushyingo 2025. U Rwanda ruri mu itsinda rya gatatu (Group C) hamwe na Nigeria, Tunisia na Guinea.

Ku mukino wa mbere w’amajonjora, u Rwanda ruzahura na Guinea ku ya 27 Ugushyingo, rukurikizeho Tunisia tariki ya 29, rusoze rukina na Nigeria ku wa 30 Ugushyingo 2025.
Aya majonjora abanza azitabirwa n’amakipe 16 agabanyije mu matsinda ane. Muri buri tsinda hazazamuka amakipe atatu ya mbere, yose hamwe abe 12 azakina ijonjora rya kabiri rizatanga ikipe eshanu zizahagararira Afurika mu gikombe cy’Isi cya 2027 kizabera muri Qatar guhera ku wa 27 Kanama kugeza ku ya 12 Nzeri 2027.

U Budage ni bwo bwegukanye Igikombe cy’Isi giheruka cyo mu 2023 butsinze Serbie ku mukino wa nyuma.









